Mayotte:Harubakwa Ibitaro Bivura Indwara zose Nyuma ya Serwakira

Nyuma y'uko Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yongereye inkunga Ikirwa cya Mayotte ubu mu karere ka Mamoudzou hatangiye kubakwa ibitaro bigiye kwita ku bagizweho ingaruka na Serwakira.

Mu kirwa cya Mayotte, abatabazi n’abazimya inkongi z’imiriro batangiye kubaka ibitaro by’ubutabazi bwihuse. Kubaka ibi bitaro bije nyuma y’uko abaturage baho bahungabanyijwe bikomeye na Serwakira.

Ibitari birimo kubakwa mu karere ka Mamoudzou. Abahagarariye iyi mirimo bavuze ko ibitaro byubakwa bizaba bifite ubushobozi bwo kwita ku ndwara izo ari zo zose ziboneka mu bitaro bisanzwe.

Umushinga wo kubaka ibi bitaro uje nyuma y’uko iki kirwa kibasiwe na Serwakira yiswe Chido. Iyi Serwakira yangije ibintu bitabarika, ndetse isiga abaturage mu bihe bikomeye aho bagaragara ko bakeneye kongera gutangira kubaka ubuzima bundi bushya.

Mu mpera z’iki cyumweru imiringo miremire y’abaturage batuye aha hibasiwe cyane bagaragaye bari imbere y’amaduka acuruza ibintu baba bakeneye umunsi kuwundi aho yatangiye gufungura buhoro buhoro.

Ibi birakorwa ari nako ibikorwa by’ubutabazi nabyo bikomeje ndetse n’abantu bakagenda basubira mu ngo zabo bahawe amazi meza yo kunywa. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Emmanuel Macron yari yasezeranyije ko byibuze mu gihe cy’icyumweru igice kimwe cy’abaturage bazaba bafite amazi ariko aburira ko amashuli yo atazatangira ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa mbere nk’uko byari biteganyijwe.