Ibiro ntaramakuru bya Siriya, SANA kuri uyu wa gatandatu byatangaje ko ubategetsi bushya bwa Siriya bashyizeho ministri w’ububanyi n’amahanga mushya, mu rwego rwo kugerageza kubaka umubano n’ibindi bihugu nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Bashar al- Assad mu byumweru bibiri bishize.
Umujenerali uri ku butegetsi yashyizeho Asaad Hassan al-Shibani kuba ministri w’ububanyi n’amahanga nkuko byemezwa n’ibiro ntaramakuru bya leta.
Isoko yo mu butegetsi buriho yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uyu muyobozi yahawe izi nshingano nshya mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ba Siriya byo kubana n’andi mahanga no kuzana amahoro n’umutekano.
Nta byinshi byahise bishyirwa ahagaragara byerekeye uyu Shibani.
Ahmed al-Sharaa, utegeka Siriya muri iki gihe yagiranye ibiganiro n’intumwa z’ibihugu by’amahanga kuva yajya ku butegetsi.
Muri zo harimo iza Leta zunze ubumwe z’Amerika n’iz'Umuryango w’Abibumbye.
Yagaragaje ubushake bwo kugirana ibiganiro n’amahanga avuga ko ibyo azibandaho mu ikubitiro ari ugusana igihugu no kuzahura ubukungu. Yavuze ko adashishikajwe no gushora igihugu mu zindi mvururu.