Amagambo Jenerali Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yandika ku rubuga mpuzambaga rwa X akomeje guteza ibibazo hagati y’igihugu cya Uganda n’ibihugu binyuranye muri Afurika. Ibimaze kugirana igisare na Uganda kubera amagambo ye harimo Kenya, Sudani na Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Kongo Therese Kayikwamba yahamagaje bwana Matata Twaha Magara uhagarariye Uganda muri Kongo gusobanura ku magambo umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Jenerali Muhoozi Kainerugaba, aheruka kuvuga kuri Perezida Felix Antoine Tshisekedi.
Jenerali Kainerugaba yanditse kenshi ku rubuga rwa X, agaragaza ko ashyigikiye inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Kongo azita ‘abavandimwe’. Muri iki cyumweru yanditse kuri uru rubuga yihanangiriza abo yise abacanshuro barwanira ku butaka bwa Kongo avuga ko kuva taliki ya kabiri y’ukwa mbere umwaka utaha ingabo za Uganda abereye umugaba zitazabarebera izuba.
Igihugu cya Sudani na cyo cyanditse cyamagana amagambo Jenerali Muhoozi aherutse kwandika, yumvikanisha ko igisirikare ayoboye kizafata ubutegetsi muri Sudani Perezida watowe w’Amerika, Donald Trump namara kurahira mu kwezi gutaha. Sudani yavuze ko amagambo ya Muhoozi arimo ubuhubutsi no kudashyira mu gaciro.
Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani rivuga ko amagambo nk’aya agaragaza urugero rwo hejuru rw’agasuzuguro no kutubaha amategeko mpuzamahanga, utaretse amahame y’imibanire y’amahanga.
Guverinema ya Sudani yasabye ko leta ya Uganda isaba imbabazi kubera amagambo ya Jenerali Muhoozi yise “arakaje kandi yateza akaga” isaba ubumwe bw’Afurika n’imiryango mpuzamahanga kuyamagana yivuye inyuma.
Mu kwezi kwa cumi 2022, Muhoozi yanditse ku rubuga X ko we n’igisirikare ayoboye bitabatwara ibyumweru bibiri gufata umurwa mukuru w’igihugu cya Kenya, Nairobi. Ibi byakuruye guterana amagambo hagati y’abakoresha uru rubuga bamwe bamwita ‘umuhubutsi’.
Nyuma yaje kongera kwandika kuri uru rubuga abwira abanyakenya ngo bahumure ntiyatera iki gihugu kuko Se yamubwiye ko adakwiriye kubigerageza. N’ubwo guverinema ya Kenya ntacyo yabivuzeho, nyuma y’aho Perezida Museveni yasabye imbabazi igihugu cya Kenya kubera amagambo umuhungu we yari yavuze. Yavuze ko bidakwiriye ko abakozi ba leta baba abasivili cyangwa abasirikare bivanga mu bireba ikindi gihugu.
Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, Jenerali Muhoozi yanditse kuri uru rubuga asaba ambasaderi w’Amerika muri Uganda William Popp gusaba imbabazi Perezida Museveni yemezaga ko yasuzuguye, bitaba ibyo akava muri icyo gihugu. Ntiyatangaje uburyo yamusuzuguye. Gusa Ambasaderi William Popp ntiyasabye izo mbabazi.
Jenerali Muhoozi amaze kumenyekana nk’umuntu ukoresha urubuga X avuga amagambo bamwe babona nk’atunguranye cyangwa atavugwaho rumwe. Nko gushyigikira ko uburusiya butera Ukraine cyangwa inyeshyamba zo muri Tigre zarwanyaga ubutegetsi bwo muri Etiyopiya.
Bimwe mu byo Jenerali Muhoozi yandika kuri uru rubuga bimaraho igihe gito bigasibwa. Gusa abatari bake baba bamaze kubihererekanya. Jenerali Kainerugaba, ni umugaba w’ingabo za Uganda akaba umuhungu wa perezida Museveni. Abatari bake bamubona nk’ushobora kuzasimbura Se ku butegetsi, bityo bakaba bakurikiranira hafi ibyo yandika kuri uru rubuga. Abandi bagasanga imyitwarire ye kuri uru rubuga bishobora guca amarenga y’uburyo Uganda yabana n’ibindi bihugu aramutse agiye ku butegetsi