Uburusiya: Umubare w' Abiyandikisha Kujya ku Rugamba Wariyongereye

Perezida Vladimir Putin yavuze ko abarusiya bagera ku 430,000 bamaze kwiyandikisha ngo bajye ku rugamba muri uyu mwaka ugereranije na 300, 000 biyandikishije umwaka ushize.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kuri uyu wa mbere yatangaje ko Uburusiya bugenda bwegukana intsinzi ku rugamba rurwana na Ukraine kubera umubare w’abantu benshi bakomeje kwiyandikisha nk’abakorerabushake mu ntambara iki gihugu kirwana na Ukraine.

Vladimir Putin yavuze ko ingabo z’Uburusiya zashubije inyuma iza Ukraine zikazitsinsura mu birindiro 200 muri uyu mwaka ndetse zikaba zikomeje kuzikubita inshuro ku rugamba.

Ubwo butumwa bwari bukubiye mu ijambo yavugiye muri ministeri y’ingabo mu gihe ingabo abareye umugaba w’ikirenga zikataje ku rugamba kuruta ikindi gihe cyose kuva mu 2022 nkuko bigaragara ku ikarita yerekana aho intambara igeze.

Yavuze ko abarusiya bagera ku 430,000 bamaze kwiyandikisha ngo bajye ku rugamba muri uyu mwaka ugereranije na 300, 000 biyandikishije umwaka ushize.

Ministri w’ingabo w’Uburusiya Andrei Belousov, we yavuze ko ingabo z’icyo gihugu zimaze gukura iza Ukraine ku butaka Bungana na kilometero kare 4,500 muri uyu mwaka, yemeza ko muri iki gihe zigarurira kilometero kare 30 buri munsi.

Perezida Putin yavuze ko ingabo z’Uburusiya ziteguye icyerekezo cyose urugamba rwafata harimo no kuba zahangana n’ibitero byagabwa na OTAN, umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Amerika n’Uburayi.