Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali Cyemereye U Rwanda Miliyoni $181.7

Ikirango cy' Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali (FMI) i Washington DC

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali (FMI) cyatangeje ko kizaha u Rwanda inkunga ya miliyoni 181.7 z’amadolari y’Amerika nyuma y’uko inama y’abayobozi bacyo bashoje ubugenzuzi ku mikorere y’inzego z’iterwa inkunga muri iki gihugu.

Itangazo ryasohowe kuwa gatanu n’inama nshingwabikorwa Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali, ryavuze ko hari ku nshuro ya kane kigenzura uko politiki y’igihugu n’imikorere y’inzego, n’uburyo igihugu gishyigikira ibikorwa birambye ari na byo bishingirwaho FMI igenera ibihugu inkunga.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali cyashimangiye ko urugero rw’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ruteganijwe kugera ku 8.3 ku ijana uyu mwaka, na 7.0 ku ijana umwaka utaha. Umwaka ushize bwari ku 8.2 ku ijana.

FMI ivuga ko u Rwanda rwagaragaje umuhate mu kuzahura ubukungu hatezwa imbere inzego z’ingenzi no kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi. Ivuga ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagumye mu rugero rwari ruteganijwe na banki nkuru y’igihugu, bityo bikaba bigaragaza ko igihugu gifite ingamba zifatika zo kuzahura ubukungu.

Gusa, FMI yongeraho ko ubukungu bw’u Rwanda bugihanganye n’ibibazo bitoroshye birimo igitutu gituruka ku bipimo by’ivunshisha. Ubukungu bw’u Rwanda ahanini bushingiye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo n’inganda.