Umukuru w'Ingabo za Amerika Yarakoranye Ikiganiro na Mugenzi Wiwe w'Uburusiya

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jenerali Charles Brown

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jenerali Charles Brown (bakunze kwita C.Q.), yagiranye ikiganiro kidasanzwe na mugenzi we w’Uburusiya, Jenerali Valery Gerasimov. Ni ubwa mbere na mbere Jenerali Brown na Jenerali Gerasimov baganiriye. Gerasimov yaherukaga kuvugana n’uwabanjirije Brown, Jenerali Mark Milley. Brown yamusimbuye kw’itariki ya mbere y’ukwa cumi 2023.

Abo bayobozi bombi Brown na Gerasimov bavuganye kuri telefone ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 27 y’ukwa 11. Ariko impande zombi ni ubu zibitangaje. Zombi kandi zisobanura ko ari Jenerali Gerasimov wabisabye. Jenerali Brown yabyemeye abanje gusaba mugenzi we ko batagombaga guhita babitangaza.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ivuga ko Gerasimov yasobanuriye mugenzi we Brown “iby’imyitozo y’igisirikare cy’Uburusiya yarimo ibera mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, kandi ko byari bigamije kwirinda ko Abarusiya barasana ku bw’impanuka n’abasirikare ba Amerika na OTAN bari muri ako karere.”

Naho kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Amerika “the New York Times” cyatangaje ko Jenerali Gerasimov na Jenerali Brown bavuganye no kuri misile y’Uburusiya yitwa “Oreshnik” yihuta cyane inshuro cumi kurusha umuvuduko w’ijwi. Ikora kilometero 12.300 mw’isaha. Irasa ahantu harenga kilometero 5.500

Uburusiya bwayikoresheje bwa mbere na mbere muri Ukraine kw’itariki ya 21 y’ukwezi gushize. Uwo munsi bwabanje kubimenyesha Amerika akanya gato cyane mbere yo kuyirasa. Bwasobanuye kandi ko ari nk’igisubizo cy’uruhushya Perezida Joe Biden yahaye Ukraine bwo gukoresha intwaro zirasa kure cyane Amerika yayihaye.

Uretse ibyo, televiziyo CNN yo muri Amerika nayo yongeraho ko Jenerali Browm yabwiye mugenzi we Gerasimov impungenge z’Amerika ku birebana n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagiye kurwanira Uburusiya muri Ukraine. (AFP, Reuters)