Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Rambura I Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda barasaba bagenzi babo kudatererana abo bashakanye muri gahunda zita ku mikurire y’abana.
Nyabihu ni kamwe mu turere tukigaragaramo imibare yo hejuru y’abana bagwingiye. Umushinga USAID-Gikuriro kuri Bose umaze iminsi ufasha mu kurwanya igwingira mu bana ukavuga ko ufite icyizere ko iki kibazo bazagihashya.
Uyu mushinga umaze imyaka itatu utangiye ukazarangira mu 2026. Ushyirwa mu bikorwa n’imiryango itandukanye irimo Catholic Relief Service (CRS).
Ni umushinga wibanda ku mikurire mu minsi 1.000 ku bana bari munsi y’imyaka itanu. USAID- Gikuriro kuri Bose ukorera mu turere 10 two hirya no hino mu Rwanda. Washyizeho ingo mbonezamikurire zisaga 170.
Your browser doesn’t support HTML5
Imibare y’umuryango wa Catholic Relief Services ifatanyije n’ikigega cy’Amerika cyita ku iterambere mpuzamahanga USAID igaragaza ko bafite abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri mu miryango isaga ibihumbi 400 bitaho mu bibazo by'igwingira
Ingengo y’imari y’umushinga wose mu bikorwa bitandukanye irangana na miliyoni 45 z’amadolari mu myaka itanu, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari mirongo itandatu mu manyarwanda. USAID yashyizemo miliyoni 38 .7 z’amadolari naho indi miryango irimo CRS ishyira umushinga mu bikorwa yishatsemo miliyoni 5.7 z’amadolari.
Imibare iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda igaragaza ko mu 2020 habarurwaga abana bagera kuri 33 ku ijana bagwingiye. Muri Nyabihu babarura 35 ku ijana bagwingiye. Intego ni ukuzagera mu 2030 babarura 15 bagwingiye mu gihugu hose.