Abasirikare ba Libiya, kuri uyu wa mbere, bavuze ko bafashe abimukira barenga 300 bambukaga ubutayu bagerageza kugera ku nkombe za Mediterane.
Amafoto yafatiwe mu kirere yashyizwe ahagaragara na brigade ya 444 y’ingabo zikorera mu gisirikare cya Libiya zifite icyicaro mu murwa mukuru Tripoli, yerekanaga amatsinda y’abagabo, ay’abagore n’ay’abana, bicaye hasi, bakikijwe n’abasirikare.
Kuri uyu wa mbere, iyo brigade yatangaje ko abimukira bahagaritswe n’irondo ryo mu butayu kandi "bazoherezwa ku bayobozi babifitiye ubushobozi". Ntiyavuze igihe bafungiwe.
Libiya nta amahoro ahamye yagize kuva mu mwaka wa 2011, ubwo imyigaragambyo yari ishyigikiwe n’umuryango wa OTAN, yakuragaho Muammar Kadhafi, igihugu kigacikamo kabiri muri 2014. Igice cy’uburengerazuba n’icy’uburasirazuba byagize ubuyobozi butandukanye, kimwe kiyoborerwa i Tripoli, ikindi i Benghazi.
Iki gihugu cyahindutse inzira nyabagendwa y’ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira, bahunga amakimbirane n’ubukene mu mpande zose z’Afurika, mu bice by’uburasirazuba bwo hagati n’utundi turere, bizera kwambuka inyanja ya Mediterane bajya ku mugabane w’Uburayi. (Reuters)