Uburundi Buramagana Ibirego by'Umutwe wa TWIRWANEHO

Igisirikare cy’u Burundi – FDNB kiramagana ibirego by’umutwe w’inyeshyamba wa TWIRWANEHO ko ingabo zacyo zaba ziri mu mugambi wo gukorera jenoside abanyekongo bo mu bwoko bw’abanyamulenge gifatanyije n’ingabo za Kongo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Gatandatu, igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko ibyo birego ari “ibinyoma bigamije kugihindanyiriza isura.”

Muri iri tangazo ryasinywe na Burigadiye Jenerali Gaspard Baratuza uvugira ingabo z’u Burundi, iki gisirikare kiremeza ko ingabo zacyo ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ntaho zihuriye n’amakimbirane ashyamiranyije amoko anyuranye yo muri iki gihugu.

Ingabo z'Uburundi Zemeza ko Zikorana na FARDC ku Masezerano

Itangazo riragira riti: “FDNB iramagana yivuye inyuma ibirego by’ibinyoma bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ry’umutwe wa TWIRWANEHO, rishyira mu majwi ingabo z’u Burundi ko zaba zivanga mu makimbirane ashyamiranyije amoko, akorwamo urugomo rugamije kurandura ubwoko.”

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi buravuga ko, hagendewe ku bunararibonye n’ubunyamwuga bwazo, “zidashobora na rimwe kwishora mu makimbirane nk’ayo kuko zidashobora na rimwe gitezuka ku mikorere zizwiho ku ruhango mpuzamahanga.”

Iki gisirikare kiravuga ko ingabo zacyo ziri muri iki gihugu ku bw’amasezerano u Burundi na Kongo byagiranye y’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro – yaba iy’imbere mu gihugu ndetse n’iy’abanyamahanga. Iyo kivuga ko irimo na FDLR – irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’umutwe wa Red Tabara – urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Kikavuga ko ibyo kibikora gifatanyije n’igisirikare cya Kongo – FARDC, hagendewe gusa ku masezerano ibihugu byombi bifitanye, kandi ubutumwa bwacyo kibukora kinyamwuga cyitwararika amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.

Iri tangazo ry’igisirikare cy’u Burundi, rije rikurikira ibyaherukaga gutangazwa n’umutwe wa TWIRWANEHO mu byumweru bibiri bishize.

Mu itangazo ryawo ryo ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa 11, uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyamulenge, watangaga impuruza kuri jenoside yibasira abo muri ubwo bwoko wavugaga ko irimo gutegurwa.

Igisirikare cy’u Burundi kigashyirwa mu majwi nk’ikirimo gutanga ubufasha bw’ibikoresho ku mitwe iri muri uwo mugambi wa jenoside.

Twirwaneho Yashinje kandi FDLR, FARDC, CNRD na Wazalendo

TWIRWANEHO yavugaga ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Kongo – FARDC, zihurije hamwe n’umutwe wa FDLR, uzwiho kuba warakoze Jenoside mu Rwanda. Ubwo bufatanye, uyu mutwe ukavuga ko bugamije kurimbura abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge, haherewe ku bo muri zone ya Rurambo ho mu misozi miremire ya Minembwe, muri Kivu y’Epfo.

TWIRWANEHO, muri iri tangazo ivugamo ko “FDLR na FARDC babifashijwemo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na CNRD, barimo gushinga ibirindiro mu duce twa Gitonga, Nyarurambi, Mulenge, Remera na Masango.”

Uyu mutwe ushimangira ko hari inama yo ku rwego rwo hejuru yahurije i Bukavu – muri Hotel Residence, abagaba b’ingabo ba FARDC, aba FDLR, Wazalendo na CNRD mu cyumweru kibanziriza icyo wasohoreyemo iri tangazo.

Uyu mutwe ugahamagarira umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora bwangu ukarengera abanyamulenge ndetse ugahagarika jenoside yenda kubakorerwa.

CNRD, ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN, ushyirwa mu majwi mu itangazo rya TWIRWANEHO, nayo irahakana ibyo ishinjwa byo kuba iri mu mugambi wo gukorera abanyamulenge jenoside.

Iyi CNRD irashinja Twirwaneho gukorera inyungu z’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda, ivuga ko rigamije guteza umutekano muke muri Kongo ngo ribone uko ritsemba impunzi z’abanyarwanda zarokotse ubwicanyi zigahungira mu mashyamba ya Kongo.

CNRD iti: “Ibiri muri iri tangazo byose bivugwa kuri CNRD – UBWIYUNGE/FLN Twirwaneho yita CNRD mu nyandiko yayo, ni ibinyoma bisa, byacuzwe na FPR uyu mutwe ukorera hagamijwe guhindanya isura y’umuryango wacu.”

Iri shyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikongeraho riti: “Nta ngabo za FDLR ziba muri Kivu y’Epfo, ariko Twirwaneho yazivuzemo mu rwego rwo guteza urujijo, hagamijwe guha ubutegetsi bwa Kigali impamvu yo gutera Kivu y’Epfo ku nzitwazo zitari zo.

CNRD ikavuga ko bizwi ko mu bagize umutwe wa Twirwaneho harimo ingabo z’u Rwanda RDF zirimo mu buryo bwa rwihishwa.

Iri shyaka rivuga ko umutwe waryo witwaje intwaro ari wo FLN ntaho uhuriye n’ibyo ryita ibinyoma birimo gukwirakwizwa na Twirwaneho.