Libani yatangaje ko ibitero bya Isiraheri mu murwa mukuru wayo Beirut byahitanye abantu 11 binasenya inzu y’igorofa ituwemo n’abaturage.
Icyo gihugu kivuga ko icyo gitero cyakurikiwe n’ibindi byagabwe mu bice bitandukanye hanze y’umujyi wa Beirut.
Isiraheri ntacyo iravuga kuri ibyo bitero, kimwe n’umutwe wa Hezbollah.
Kuri uyu wa gatandatu, abakozi mu nzego z’ubutabazi bazindutse bagerageza gutabara abagwiriwe n’inzu y’amagorofa umunani yagabweho icyo gitero. Samir, w’imyaka 60 utuye muri iyo nzu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko icyo gitero cyari gikomeye cyane ku buryo yari afite ubwoba ko inzu imugwira.
Ministeri y’ubuzima ya Libani yavuze ko abantu 11 ari bo baguye muri icyo gitero abandi 63 barakomereka.
Iyo ministeri yatangaje ko umubare nyawo w’abapfuye uzamenyekana bamaze gupima uturemangingo tw’abaguye muri icyo gitero.
Ibiro ntaramakuru bya Libani byo bivuga ko Isiraheri yarashe misile esheshatu kuri iyo nyubakwa iri ahitwa Basta. Umwe mu bashinzwe umutekano muri Libani yavuze ko icyo gitero cyari kigambiriye umwe mu bayobozi ba Hezbollah utuye muri iyo nzu. Gusa ntiyatangaje amazina ye cyangwa niba yishwe n’icyo gitero.