Umuryango w’ibihugu by’Ubulayi wahamagaje ambasaderi wawo muri Nijeri nyuma yuko icyo gihugu kitishimiye inkunga uwo muryango wahaye imiryango itegamiye kuri leta ,yo kwita ku bikorwa by’ubutabazi no gufasha abari mu kaga.
Umuvugizi w’umuryango w’Ubulayi yavuze ko batumije ambasaderi wabo mu biganiro I Buruseli.
Kuri uyu wa gatanu ushize, Nijeri yanenze uwo muryango gkuba waratanze inkunga ingana n’amadolari hafi miliyoni imwe n’igice ku miryango itegamiye kuri leta itagishijwe inama cyangwa ngo inamenyeshwe.
Nijeri irasaba ko habaho ubugenzuzi ku mikoreshereze yayo mafranga.
Kuva ubutegetsi bwa gisirikari bwajyaho muri Nijeri mu 2023, umubano wabo n’ibihugu byo ku mugabane w’Ubulayi ntiwigeze umera neza.