Amerika Yafatiye Ibihano Banki Ikomeye y'Uburusiya Yitwa Gazprombank

Gazprombank ni iya gatatu mu bunini mu Burusiya

Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyizeho ibihano kuri imwe muri banki zikomeye zo mu Burusiya yitwa Gazprombank.

Gazprombank ni iya gatatu mu bunini mu Burusiya. Iyi sosiyete y’igihangange ya leta y’Uburusiya Gazprom, icukura kandi igacuruza umwuka w’ingufu kimeza.

Minisitiri w’imali, Janet Yellen, atangaza ko ari yo mu zikomeye yari isigaye itarahanwa. Avuga ko ibi bihano “bizakoma mu nkokora igisirikare cy’Uburusiya kandi ko bizatuma Uburusiya bugira ingorane kurushaho zo kuca inzira z’ubusamo kubera ibihano by’Amerika kugirango bubashe kubona ibikoresho bya gisirikare.”

Ibihano bisobanuye ko Gazprombank idashobora gukora ubuhahirane bufitanye isano n’ibigo by’imali byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, guhahirana n’Abanyamerika abo ari bo bose, no gufatira imitungo yayo iri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uretse Gazprombank, minisiteri y’imali y’Amerika yafatiye ibihano n’izindi banki zirenga 50 zo mu Burusiya, ibigo by’imali 40, n’Abarusiya 15 bakora mu birebana n’imali.

Ibi bihano bikurikiranye n’icyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo koherereza Ukraine indi nkunga ya gisirikare y’amadolar miliyoni 275 n’ibisasu by’imitego bya “mine.”

Byose bikubiye mu cyemezo cya Perezida Joe Biden cyo kwihutisha imfashanyo nyinshi mu buryo bwose bushoboka muri Ukraine mbere y’uko atanga ubutegetsi kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere gutaha.