Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI, rufite icyicaro mu Buholandi, kuri uyu wa kane, rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Ministiri w’intebe wa Isiraheli Benjamini Netanyahu, uwahoze ari ministiri w’ingabo we Yoav Gallant, n'umwe mu bayobozi b’umutwe wa Hamas wo muri Palestina.
CPI yasohoye amatangazo abiri atandukanye. Rimwe rireba Netanyahu na Gallant, wari mininitiri w’ingabo wa Isiraheli kugera kw’itariki ya 5 y’uku kwezi kwa 11 turimo. Irya kabiri rivuga Mohammed Diab Ibrahim Al-Masri, uzwi cyane cyane kw’izina rya Deif.
Kuri bose uko ari batatu, Urukiko rutangaza ko rubakekaho “ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe muri Isiraheli no muri Gaza byibura guhera kw’itariki ya 8 y’ukwa cumi 2023 kugera byibura kuri 20 y’ukwa gatanu 2024, itariki umushinjacyaha mukuru Karim Khan yashyikirije abacamanza icyifuzo cye abasaba kumusinyira impapuro zo kubata muri yombi.”
Muri aya matangazo yo kuri uyu wa kane, urukiko rusobanura ko “abacamanza bose batatu - nta n’umwe uvuyemo, b’urugereko rwa mbere, bahaye umugisha impapuro zo guta muri yombi Netanyahu, Gallant, na Deif. Iriya tariki ya 8 y’ukwa cumi 2023 ni umunsi wakurikiye igitero cya Hamas muri Isiraheli.
Icyo gihe Isiraheri ivuga ko Hamas yishe abantu bagera ku 1,200, ishimuta bunyago abandi barenga 250 ijya kubafungira mu ntara ya Gaza muri Palestina. Bose, abishwe n’abashimuswe bavanzemo abanya Isiraheli n’abanyamahanga.
Nyuma y’igitero cya Hamas, Isiraheli nayo yagabye intambara simusiga muri Gaza kw’itariki ya 21 y’ukwa cumi 2023, ishaka kurandura Hamas burundu no kubohoza ingwate.
Inzego z’ubuvuzi za Palestina zivuga ko iyi ntambara imaze guhitana Abanyapalestina barenga 44,000. Hejuru ya kimwe cya kabiri cyabo ni abana n’abagore.
Isiraheri Ntiyemera Ububasha bwa CPI
Palestina ni umunyamuryango wa CPI. Israheli yo ntirimo. Ntinemera ububasha bwayo. Ariko CPI yemeza ko ifite ububasha ku byaha by’intambara n’ibyaha by’intambara bya Israheli muri ntara ya Gaza, Isiraheli yaba cyangwa yaba itari umuyamburango wa CPI.
Urukiko ruvuga ko impapuro zishakisha, Netanyahu, Gallant, na Deif zifungiranye mw’ibanga rikomeye kugirango “rukumire icyahungabanya umutekano w’abatangabuhamye.” Bigamije kandi “kurinda anketi zigikomeza.” Rusobanura ariko ko byari ngombwa gutangaza icyemezo cyarwo kugirango abahohotewe n’imiryango yabo bamenye ko izi mpapuro ziriho koko.”
Isiraheli yemeza ko Deif ari we wateguye kandi ayobora igitero cyo kw’itariki ya 7 y’ukwa kwa 10 mu mwaka ushize muri Isiraheli. Mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka, Isiraheli yatangaje ko yamwivuganye. Hamas yo ntiyigeze ibyemeza.
Mu kwa cyenda, umushinjacyaha mukuru wa CPI yatangaje ko yarimo ashakisha amakuru ahamya yakwemeza ko Deif yapfuye koko, avuga ko bibaye ari byo yahagarika kumukurikirana mu rukiko. None aracyamukurikiranye. Ariko yahagaritse gushakisha Ismail Haniyeh na Yahya Sinwar, bombi bari abayobozi bakuru nimero ya mbere.
Haniyeh yiciwe muri Irani. Irani ibigereka kuri Isiraheli, ariko Isiraheli ntacyo yigeze ibivugaho ku mugaragaro. Naho Sinwar wari wasimbuye Haniyeh ku buyobozi bwa Hamas, Isiriheli na Hamas bemeje koko ko Isiraheli yamwivuganye.
Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Netanyahu avuga ko icyemezo cya CPI cyerekana ko “irwanya Abayahudi”, ibyo yise “anti-Semitic” mu Cyongereza. Naho Hamas, mw’itangazo nayo yasohoye, yemeza ko impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant “ari intambwe ikomeye iganisha ku butabera, n’ubwo bwose nyacyo bizageraho niba ibihugu byose by’isi bitabishyigikiye mu buryo bushoboka bwose.”
Ibihugu bigize CPI bitegetswe guta muri yombi umuntu wese ishakisha. Ariko ni mu magambo gusa. Ingero ebyiri: Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya aherutse gusura igihugu cya Mongoliya. Leta yacyo ntiyamufashe kandi iri muri CPI. CPI irega Putin ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byo gushimuta abana ba Ukraine.
Mu 2017, uwari umukuru w’igihugu cya Sudani, Omar al-Bashir, yagiye muri Afrika y’Epfo, ariko ntiyamutaye muri yombi. Nyamara Afrika y’Epfo ni umunyamuryango wa CPI. CPI ishakisha Bashir ku byaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakorewe mu ntara ya Darfur.
Hagati aho, izi mpapuro za CPI zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant ntaho zihuriye n’urundi rubanza Afrika y’Epfo yashinze mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, CIJ rwa ONU, irega Isiraheli ibyaha bya jenoside muri Gaza.