Abagore 9 bafashwe ku ngufu abandi bantu 10 barakomereka mu gitero cy’abagizi ba nabi mw’ijoro ryo ku cyumweru rishyira uyu wa mbere mu nkambi ya Baraka iri muri karitiye ya Mugunga mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru. Abanyekongo bahungiye muri iyi nkambi barasaba leta gukaza kubarindira umutekano.
Iyi nkambi ya Baraka icumbikiye impunzi zahunze ziturutse mu bice bya Rubaya na Ngungu mu teritware ya Masisi, zatangiye kuhagera kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024. Ni imwe mu nkambi zibarizwa mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri karitiye ya Mugunga aha ni muri komine ya Karisimbi.
Ubuyobozi bw’iyi nkambi bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko kugeza ubu iyi nkambi icumbikiye abantu barenga ibihumbi 81, 000. Kimwe n’izindi nkambi zo mu mujyi wa Goma na teritware ya Nyiragongo iyi nkambi ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’abantu bitwaje imbunda ariko kugeza ubu bataramenyekana.
Mw’ijoro ryakeye iyi nkambi yibasiwe n’igitero cyabagizi ba nabi bakomerekeje abayicumbikiwemo, abandi bamburwa ibyabo. Niko bwana Muyeye James, umuyobozi wungirije w’iyi nkambi yabwiye Ijwi ry’Amerika ubwo yageraga muri iyi nkambi.
Muri iryo joro kandi abo bagizi ba nabi bafashe ku ngufu abagore icyenda nk’uko byemezwa na Madamu Neema Dusabe Angelique ushinzwe uburenganzira bw’abagore n’abana muri iyi nkambi. Uyu yemeza ko abafashwe ku ngufu basanzwe ari abagore nabo bahunze baturiye iyi nkambi, yongeraho ko bose bajyanywe ku bigo nderabuzima bitandukanye byo mu mujyi wa Goma aho bakurikiranwa n’abaganga.
Uyu avuga ko kuba ibikorwa by’ifatwa ku ngufu bikomeje kwiyongera muri iyi nkambi bihungabanya imitekerereze y’aba bagore cyane ko birimo kubabaho mu gihe bari mu buzima butoroshye bw’ubuhunzi.
Kuri we leta yagakwiye kubashakira abahanga bo kubitaho, bakabarinda ihungabana.
Muzehe Akumwami Bakina ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 nawe wahunze aturutse mu teritware ya Masisi. Akimara kutubwira ibyo yabonye uyu avuga ko abangamirwa no kubona umutekano muke ukomeje kumukurikirana no mu nkambi.
Mu ntangiro z’ukwezi gushyize n’ubundi, muri iyi nkambi hiciwemo abantu bane bose bari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye.
Nkuko twabwiwe n’ubuyobozi bw’iyi nkambi, abibasirwa cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi usanga ari abashakisha imibereho bakora ubucuruzi bucirirtse.
Iyo uvuganye n’abacumbikiwe muri iyi nkambi ku kibazo cy’umutekano bose usanga bashinja imitwe yitwaje intwaro ihakikije kuba ariyo ntandaro y’amabi muri iyi nkambi ndetse no muri karitiye ziyizengurutse.
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha inzego za leta z’umutekano mu mujyi wa Goma cyane ko ari zo zirebwa n’iki kibazo ariko ntitwabashije kubabona. Twagerageje kandi kuvugisha Bwana Jean Francois Muhindo AXCEL ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cyita ku mpunzi CNR, ariko ntiyigeze afata terefoni.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera