Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aratangaza ko biteye impungenge kuba muri iyi myaka hari abantu bakicwa bazira uko bavutse. Yabigarutseho asoza inama y’umuryango, Unity Club, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye uyobowe na Jeannete Kagame umugore w’umukuru w’igihugu.
Ijambo ry’umukuru w’igihugu rije nyuma y’iyicwa rubozo ryakorewe
umubyeyi w'umucika cumu witwa Nduwamungu Pauline w'imyaka 66. Nyakwigendera Nduwamungu atuye mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Umuyobozi w'Umuryango Ibuka ku rwego rw’igihugu DR Gakwenzire Philbert yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nyakwigendera yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa kane tariki ya 14 z’uku kwezi. Urupfu rwiwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 15 nyuma y’uko bamwe mu baturanyi be
bamushakishije bakamubura.
Perezida wa Ibuka avuga ko urupfu rwa Nyakwigendera basanga
rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, nawe akavuga ko ubusanzwe uyu mubyeyi yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi, yari asanzwe abana neza n’abaturanyi be, gusa avuga ko batewe impungenge n’urupfu rubi yishwemo.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma Biseruka Omar, yabwiye Ijwi
ry’Amerika ko kugeza ubu batarabasha gushyingura nyakwigendera
kuko ibice by’umubiri we abamwishe babitandukanije.
Umuryango Ibuka uvuga ko ubwicanyi bwibasiye abarokotse jenoside
yakorewe abatutsi butabereye aho muri Ngoma gusa, kuko hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi humvikana abacika cumu bagenda bicwa. Kugeza ubu, abo Ibuka imaze kumenya, bagera kuri batanu biciwe mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Kamonyi mu majyepfo y’u Rwanda ndetse no mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Umubiri wa Nyakwigendera Nduwamungu kugeza ubu nturashyingurwa, kuko nyuma yo kumushakisha abaturanyi babonye igihimba cye bagitaye mu
kimoteri, ariko umutwe we ukaba utaraboneka.
Ibuka ivuga ko inzego z’ishinzwe iperereza rigikomeje gushakisha
abishe uyu mubyeyi Nduwamungu Pauline, kugeza ubu abantu babiri
bakekwaho uruhare mu rupfu rwe bakaba bari mu maboko y’urwego
rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
Ubwo yasozaga inama y’umuryango Unity Club kuri iki cyumweru, Umukuru w’igihugu c'u Rwanda Paul Kagame yumvikanye avuga kuri aya marorerwa.
Kanda hasi wumve ibindi muri ino nkuru ya Assumpta Kaboyi.
Your browser doesn’t support HTML5