Mu Rwanda, abigeze gufungirwa mu magereza baremeza ko bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo ry’urukozasoni basaba ko byacika.
Abavuganye n'Ijwi ry'Amerika bavuga ko bakinjira babategeka kwituma bagamije kureba niba nta bintu bitemewe binjije mu magereza.
Bwana Jean de Dieu Ihorahabona, amaze amezi asaga atandatu afunguwe. Yemeza ko utabashije guhita yituma ako kanya abafungwa babakuriye baba babashyize mu kato ka bonyine kugeza igihe bazitumira. Yavuze ko mu bafungwa barengaga 50 bari kumwe nta n’umwe bagize icyo basanga mu mwanda we.
Umwe mu bacungagereza yasobanuriye Ijwi ry'Amerika ko kenshi ibyo babikora mu rwego rwo guhagarika bamwe mu bafungwa bakunze kwinjiza ibitemewe mu magereza.
Byaba ibivugwa n’abafungwa n’abacungagereza, urwego rw’igihugu rw’amagereza mu Rwanda rurabihakana. Madamu Therese Kubwimana uvugira uru rwego yandikiye Ijwi ry’Amerika ubutumwa bugufi bugira buti “Ibyo ntabwo bibaho ntabwo binashoboka.
Naho Madamu Prudence Umurungi ukuriye Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, we yavuze ko bagiye kugenzura ukuri kwayo.
Your browser doesn’t support HTML5