Perezida w’Amerika watowe Donald Trump yatoranyije Susie Wiles wari uyoboye ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuba umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezidansi.
Kuba Donald Trump yahisemo Susie Wiles, biragereranywa n’ishimwe amuhaye nyuma y’ibikorwa bikomeye yakoze mu kumwamamaza kugeza abonye intsinzi y’amateka yo kongera kuba perezida w’Amerika. Kuri Susie Wiles nawe, bimushyize mu mwanya wo kuba umugore wa mbere ugiye mu nshingano zo kuba umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida.
Ku mashusho ya videwo yasohotse mu gitondo cyo kuwa gatatu, ubwo Trump yizihizaga intsinzi ye, Wiles yagaragaye nk’umuntu udashaka kugaragara maze yanga gufata mikoro yari ahawe na Donald Trump ngo agire icyo avuga. Yanze kandi kwitwa uwayoboye ibikorwa byo kwamamaza Trump, ahanini ashaka kutavugwaho cyane bigendewe ku mateka ya Trump n’abandi bantu bagiye bahabwa inshingano nk’ize.
Gusa, gushyira Wiles muri uyu mwanya, ni icyemezo cya mbere gikomeye Trump yafashe nka perezida watowe, kandi gishobora ku rundi ruhande gufatwa nk’ikizami kitoroshye ku butegetsi bwe bushya kuko agomba kubaka itsinda rikomeye zizamufasha gushyiraho guverinoma. Nta burambe Madame Suzie Wiles afite mu kazi ka Leta ku rwego rw’igihugu, ariko afitanye ubucuti bukomeye na perezida watowe Trump.
Mu itangazo Donald Trump yasohoye, yatatse Susie Wiles asobanura ko ari umuntu ukomeye, w’umuhanga, uhanga udushya, ukunzwe, kandi wubashwe na bose.