Abategetsi b’ibihugu 50 byo ku mugabane w’Uburayi kuri uyu wa Kane bahuriye i Budapest, muri Hongiriya mu nama y’ihuriro ry’Ubufatanye mu bya Politiki ry’ibihugu by’Uburayi. Barajya impaka ku cyo intsinzi yo kuri uyu wa Kabiri ya Donald Trump mu matora ya perezida muri Amerika isobanuye ku mutekano n’iterambere ryabo.
Abagize iryo huriro ryashinzwe muw’2022 nyuma y’aho Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine bafite impugenge ko imyaka ine iri imbere ishobora kongera kurangwa n’urujijo n’imivurungano mu muryango wo gutabarana wa OTAN.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yabwiye abategetsi bagenzi be bitabiriye iyi nama ko Uburayi bugomba kwihagararaho ubwabwo mu gihe bwitegura manda ije ya Trump ku butegetsi muri Amerika. Uyu mutegetsi w’Ubufaransa yavuze ko mu bijyanye na politiki, biboneka ko hagiye kuba impande ebyiri zihanganye: ku ruhande rumwe Amerika ku rundi Ubushinwa. Kandi ko izo mpande zombi, mbere ya byose zizaharanira inyungu zazo.
Bwana Macron akavuga ko “inshingano zabo nk’Ubumwe bw’Uburayi atari ukuvuga ku itorwa rya Trump, no kwibaza niba ari umutegetsi mwiza cyangwa atari we.” Agira ati: “Yatowe n’abanyamerika, agiye guhagarara ku nyungu z’abanyamerika; kandi icyo ni ikintu cyiza. Ikibazo ni iki: twe twiteguye guhagarara ku nyungu z’abanyaburayi?”
Uko biri kose umuryango wo gutabarana wa OTAN uracyari urufatiro rw’umutekano w’Uburayi. Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki barasanga ikibazo cya mbere gihanze uyu muryango, ari intambara ya Ukraine, no gushaka icyakorwa Amerika ihagaritse ubufasha bwayo.
Ed Arnold, umushakashatsi mukuru ku mutekano w’Uburayi mu kigo Royal United Services Institute cyo mu Bwongereza – RUSI mu mpine avuga ko “Ihurizo rya mbere kuri uyu muryango ari ugukomeza gufasha Ukraine niba hari ukwitega ko Amerika yavanamo inkunga yayo ya gisirikare.”
Ariko kandi hakibazwa ngo ‘Ese Uburayi bufite ubushobozi bwo kuziba icyuho cyaterwa n’uguhagarika gufasha leta ya Kiev mu ntambara kwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika?’ Ian Bond, umusesenguzi mu kigo gishinzwe amavugurura mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi asubiza ati “Yego, ariko byasaba umuhate urenze uwo Uburayi bukoresha ubu.”
Bwana Bond avuga ko hari ubwo ibihugu bimwe, wenda nk’Ubudage, cyangwa n’ibindi, bishobora kuvuga biti, ‘Abanya Ukraine birasaba ko bihangana bakemera guhara tumwe mu turere twabo.’ Nyamara na none agasanga ibyo byatera ikibazo gikomeye ku bihugu byo mu karere k’inyanja ya Baltique, nka Polonye, no ku byo mu majyaruguru y’Uburayi. Uyu musesenguzi avuga ko ibi bihugu byatangira kugira icyikango ko nabyo Uburusiya buzava aho bubyototera nibwemererwa kwigarurira Ukraine. Ati: “Kubw’ibyo, tugomba kongera umuhate wacu.”
Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Trump yagiye avuga ko azarangiza intambara y’Uburusiya na Ukraine ku munsi wa mbere w’ubutegetsi bwe, nubwo atigeze agaragaza uko ibyo bizagerwaho. Mu bihe byashize, yigambaga kugirana umubano mwiza na Perezida Vladmir Putin w’Uburusiya.
Umusesenguzi Arnold wo mu kigo RUSI akavuga ko Ukraine itinya kuba yava aho ihatirwa gusinya amasezerano y’amahoro atayiha inyungu. Kandi ko ibyo byatuma Uburayi nabwo buhindura imibare yabwo. Avuga ko “Hashobora kuba impungenge, aho bamwe mu Burayi bavuga bati, ‘ni iyihe mpamvu twakwihutisha inkunga ubu, niba hagiye kubaho imishyikirano vuba aha?”
Uyu musesenguzi agasanga ahashobora kuba ingaruka zikomeye ku bihugu by’i Burayi bwose – ndetse n‘ibihuriye muri OTAN, ari uko mu by’ukuri Amerika n’Uburusiya bashobora gutangira kugirana iyi mishyikirano byo bitayirimo.
Hari kandi impungenge zikomeye cyane ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iyobowe na Trump ishobora kuvanaho inkunga yagutse yatangaga ku mutekano w’Uburayi. Bamwe mu bahoze ari abategetsi muri leta bavuga ko Trump, muri manda ye ya mbere, yashatse kuvana Amerika burundu mu muryango wa OTAN.
Jonathan Monten, umusesenguzi wa politiki y’Amerika kuri Kaminuza ya University College London yo mu Bwongereza, avuga ko imwe mu myumvire Trump yagize kuva yinjiye muri politiki, harimo igitekerezo cy’uko Amerika inyunyuzwa n’abanywanyi bayo.
Uyu akavuga ko hari n’ubwo uyu mutegetsi muri manda ye ya mbere yagiye akangisha kuva muri OTAN burundu, ariko bikarangira yifashe.
Yagize ati: “Ntekereza ko akunda igitekerezo cyo kugumisha abanywanyi yewe n’abakeba mu rungabangabo rwo kwibaza ku migambi ye. Nibwira ko abibona nk’isoko y’ingufu n’ijambo.”
Icyakora Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Mark Rutte watangiye izi nshingano ku itariki ya mbere y’ukwa Cumi, yumvikanishije icyizere. Uyu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Budapest kuri uyu wa kane, yashimagije Trump kuba yarakanguriye ibihugu byo muri uyu muryango kongera ingengo y’imari y’ubwirinzi. Yagize ati: “Ubwo yari perezida, niwe muri OTAN wadushishikarije kurenga intego ya 2 ku ijana.”
Impungenge muri ibi bihugu by’Uburayi ntiziri ku kibazo cy’umutekano gusa. Aba banywanyi b’Amerika bashobora no guhura n’ihungabana ry’ubukungu ubwo Trump azaba atangiye inshingano.
Garret Martin, umuyobozi w’ikigo Transatlantic Policy Center kuri Kaminuza ya American University i Washington, ibi hari uko abibona: “Ibyo yatangaje byo kuzamura amahoro kugeza kuri 60 ku ijana cyangwa kurenzaho ku bicuruzwa byose biva mu Bushinwa bizahungabanya cyane ubucuruzi ku isi; kandi ingaruka zizagera no ku Burayi, ku Bwongereza n’ahandi. Yewe twanitega iyongerwa ry’amahoro ku bicuruzwa biva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.”
Uyu musesenguzi agasanga ikintu kigiye kuba ingenzi cyane ku Burayi no ku muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, ari ugukora iyo bwabaga uyu muryango ukarinda ubumwe bwawo. Bwana Garret Martin, ibyo abishingira ku kuba Trump asa nk’ugerageza gukoresha uburyo bwa ‘mbatanye mbategeke.’ Icyakora Jonathan Monten we, agasanga uguhindagurika mu ntekerezo kwa Trump gusobanuye ko nta kinini abategetsi b’i Burayi babasha gukora ngo bitegure imitegekere ye.
Your browser doesn’t support HTML5