Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe z’Amerika amaze kugeza ijambo rye ryerekeye amatora yabaye tariki 5 uku kwezi. Yemeye ko Donald Trump yatsinze kandi ko azakore ihererekanyabubashamu mahoro.
Ijambo Perezida Joe Biden yageneye Abanyamerika nyuma y’amatora ishyaka rye riheruka gutsindwa ryari rigufi ariko ribumbatiye ingingo atahwemye kuvugaho mu gihe cyose amaze ku butegetsi bw’Amerika. Yavuze ko yemera ibyavuye mu matora, ko yahamagaye Donald Trump wayatsinze kumukeza, agahamagara na Visi Perezida Kamala Harris kumushimira umwete, ubwitange no kutizigama yagize mu gihe cyo kwiyamamaza.
Perezida Biden yagize ati: “Kwiyamamaza n’uguhiganwa. Ni ibyerekezo bitandukanye bihiganwa, igihugu kigahitamo kimwe cyangwa ikindi. Twemeye ibyo iki gihugu cyahisemo. Navuze kenshi ko udakwiriye gukunda igihugu cyawe aruko watsinze gusa. Ko udakwiriye gukunda umuturanyi wawe aruko mwemeranya. Ni ibintu dukwiriye gukora hatitawe ku watowe uwo ari we wese. Ntiturebana nk’abanzi, ahubwo turarebana nk’abanyamerika.”
Perezida Joe Biden yashimiye cyane inzego zatunganyije amatora harimo n’abakorerabushaka bakoze umurimo ukomeye. Yavuze ko ikibazo cyo kwemera ukuri n’imikorere y’inzego zishinzwe amtora muri Amerika gikwiriye kujya ku ruhande yemeza ko zakoze mu kuri, mu kutabogama no mu bwisanzure kandizikwiriye kwiringirwa. Yabivuze muri aya Magambo. “Ibisubiza abantu inyuma ntibibura ariko gucikiriza ibyo watangiye ukabireka, ntawabibabarirwa. Mwibuke ko kuba dutsinzwe aya matora bitavuga ko dutsinzwe burundu. Ni urugamba rumwe tudashoboye gutsinda. Amerika y’inzozi zanyu irabahamagarira kubyuka. Iyo ni yo nkuru y’Amerika mu myaka irenga 240 igikomeza. Ni yo nkuru yacu twese. Si iya bamwe muri twe. Bizagenda neza ariko tugomba kutarangara”
Perezida Biden ntiyabuze kuvuga ku bikorwa by’ubutegetsi bwe bushigaje iminsi 74 gusa, avuga ko hari byinshi bakoze bifitiye akamaro Abanyamerika cyane cyane bireba ubukungu, ndetse ko umusaruro wabyo batangira kuwubona vuba aha. Perezida Biden yijeje abanyamerika ko itariki 20 z’ukwezi kwa mbere azakora ihererekanyabutegetsi mu mahoro na Donald Trump watsinze amatora, avuga ko amusigiye igihugu kiri ku murongo mwiza.