Trump Avuga ko Azirukana Abimukira Amamiliyoni n’Amamiliyoni muri iyi Myaka Ine Agiye Gutegeka

Donald Trump yatorewe kuba perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika. Mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba aya matora, turebere hamwe uko politiki ze za cyera ku by'abimukira n'ibyo avuga azakora muri uru rwego bishobora kwerekana isura ya manda ye ije.

Ubushakashatsi bwose bwakozwe, by’umwihariko na kaminuza ya Havard, bwerekana ko ikibazo gihangayikishije abatutage kiri kuri nimero ya mbere muri aya matora ari icy’abimukira. Kuva agitangira kwiyamamaza, Trump nawe ntiyahwemye kukigarukaho buri gihe, kandi ashimangira ko ari icyago cy’ishyano cyugarije Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Hari nkaho Trump yigeze kugira ati:" Barimo baratwoherereza imfungwa, abicanyi, abacuruzi b’ibiyobyabwenge, abarwayi bo mu mutwe, abaterabwoba. Ababi cyane kurusha abandi ba buri gihugu barimo baraza mu gihugu cyacu ubu. Baraturuka muri Congo, Yemen, Somaliya, Siriya, hose kw’isi. Barimo baraza. Barimo barahindura igihugu. Barimo barakiroha mu Nyanja. Barimo baradusenyera igihugu cyacu.”

Dusubiye inyuma gato, icyumeru kimwe akimara gufata ubutegetsi mu 2017, Perezida Trump yaciye iteka rikumira abimukira n’impunzi bakomoka mu bihugu birindwi birimo bitanu by’Abyisilamu kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’amezi atatu. Yavugaga ko adashaka abaterabwoba b’intagondwa kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi bihugu ni Irani, Libiya, Somaliya, Siriya na Yemen byiganjemo abaturage b’Abiyisilamu, na Koreya ya Ruguru na Venezuela. Tchad nayo yiganjemo abaturage b’Abayisilamu yari ku rutonde, nyuma guverinoma ya Perezida Trump iza kuyikuraho kubera ko, nk’uko yabisobanuye, Tchad yemeye gusangira nayo amakuru yo mu rwego rw’umutekano.

Perezida Trump avuga ko igihugu cy’abaturanyi cya Mexique cyabaye umuhora n’icyambu “by’inzige z’abimukira.” Yiyamamaje asobanura ko azagifatira ingamba, abinyujije ku mukuru wacyo mushya, umutegarugoli Claudia Sheinbaum, watangiye imilimo ye mu kwa cumi gushize.

Yavuze ko “Guhera ku munsi wa mbere, cyangwa se vuba kare bishoboka, nzamubwira ko nibatabihagarika ibi bitero by’abicyanyi n’ibiyibyabwenge kwinjira mu gihugu cyacu, nzamubakubitaho ako kanya imisoro n’amahoro bingana na 25% ku bicuruzwa byose bohereza bohereza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Uretse ibyo, Perezida Trump avuga ko azirukana abimumikira amamiliyoni n’amamiliyoni muri iyi myaka ine agiye guteheka.

Naho umunsi wa mbere avuga, ni itariki ya 20 y’ukwa mbere gutaha ubwo azarahirira manda ya kabiri. Iya mbere yayitegetse kuva mu 2017 kugera mu 2021. Abaye perezida wa kabiri mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika watsinzwe amatora ari ku butegetsi. Nyuma ya manda imwe y’umusimbuye arongera aratsinda abugarukaho. Uwa mbere byabayeho ni perezida wa 22 n’uwa 24, Grover Cleveland, kuva mu 1885 kugera mu 1889 no kuva mu 1893 kugera mu 1897. (VOA)