Ingabo bikekwa ko ari iza Isirayeli zirwanira mazi zageze mu mujyi wo mu majyaruguru ya Libani wa Batroun uri ku nkengero z’inyanja ya Mediterane mu gitondo cyo kuwa gatandatu zihafata umuntu umwe nkuko byemezwa n’inzego z’umutekano.
Andi makuru yemeje ko uwo muntu yafashwe koko ariko nyirukuyatanga ntiyavuze uwamufashe.
Yaba ubutegetsi bwo muiri Libani cyangwa ubwo muri Isirayeli, nta numwe wemeje ayo makuru.
Umunyamakuru ubogamiye ku ruhande rwa Hezbollah, Hassan Illaik, yanditse ku rubuga rwa X ko itsinda rinini ry’abasirikare ba Isirayeli ryageze muri uwo mujyi. Yavuze ko bafashe bunyago umugabo mbere yo kuhava mu mato yihuta.
Yashyize hanze amashusho ya videwo afatwa na za kamera zo ku mihanda yerekana abasirikare babiri bari mu muhanda bafashe umuntu wa gatatu.
Ministri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, Ali Hamiye, ari nawe uhagarariye Hezbollah muri guverinema ya Libani, yavuze ko ibyo ayo mashusho ya videwo yerekana byabayeho koko ariko ntiyagira ibirenze ibyo atangaza.