Ishyaka BDP Ryari Rimaze Imyaka 58 ku Butegetsi muri Botswana Ryatsinzwe Amatora

Duma Boko w'imyaka 54 y’amavuko yatorewe kuyobora Botswana

Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yemeye ko yatsinzwe nyuma y’amatora yatunguranye, yatumye ishyaka rye riharanira demokarasi (BDP) ritsindwa nyuma y’imyaka 58 riri ku buyobozi.

Perezida watowe ni umunyamategeko, Duma Boko w'imyaka 54 y’amavuko. Ni umuyobozi w’urugaga ruharanira impinduka muri demokarasi (UDC), rwatsindiye imyanya 31 yari ikenewe kugirango, rugire ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Mw’ijwi yafashe akarishyira ku rubuga ,X, Perezida Masisi ucyuye igihe, yagize ati: "Guhera ejo ... nzatangira inzira yo guhererekanya ubutegetsi, kandi munyizere ko nzaba mpari, kugira ngo ntange umurongo mwakwifuza.”

Ati: "Tuzahigama, tube abatavuga rumwe n’ubutegetsi beza kandi tuzakorana namwe, kugirango igihugu kirusheho kuba cyiza.

Abasesenguzi bavuze ko ibibazo by’imibereho ya rubanda n’iby’ubukungu byiyongera, cyane cyane mu rubyiruko, bituruka ku kugwa kwa BDP, yayoboye igihugu kuva gihawe ubwigenge n’Ubwongereza mu mwaka w’i 1966.

Umusesenguzi Ringisai Chikohomero wo mu kigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’umutekano gifite icyicaro i Pretoriya muri Afurika y’Epfo yagize ati: "Nyuma y’imyaka 58 ku butegetsi, (BDP) nta kintu gishya yazanye"

Yavuze ko bitandukanye na UDC, yashyize ahagaragara ibyifuzo bya politiki bifatika. Muri zimwe mu ngamba, uru rugaga rwiyemeje harimo gukuba inshuro zirenga ebyiri umushahara fatizo, guteza imbere serivisi z’imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho ubucamanza burushijeho kwigenga.

Televiziyo ya Leta ya Botswana yerekanye ko hashingiwe ku majwi yavuye mu turere 55 kuri 61 twatoye, UDC yatsindiye imyanya 32 mu nteko. Ishyaka BDP ryari ku mwanya wa nyuma mu mashyaka ane, rifite imyanya ine gusa. Abadepite ni bo batora perezida.