Muri Kenya, Kithure Kindiki yarahijwe nka visi-prezida mushya w’igihugu nyuma y’iyeguzwa rya Rigathi Gachagua.
Urukiko rukuru muri Kenya, kuri uyu wa kane, rwakuyeho itegeko ryabuzaga, ryamubuzaga kurahira. Kindiki w’imyaka 52 yari amaze imyaka ibiri ari minisitiri w’ubutegetsi bw’iigihugu. Mu ijambo rye, yasezerenije prezida Ruto kutazamuhemukira.
Uwo asimbuye Rigathi Gachagua, inteko ishinga amategeko yatoye ku mukura ku mirimo biturutse ku birego bya ruswa no gukurura amacakubiri ashingiye ku moko.
Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, bivuga ko Kindiki yatangiye imirimo ye nyuma y’ibirori by’akataraboneka byabereye mu murwa mukuru, Nairobi.
Ni ibiro byitabiriwe n’abayobozi muri guverinema hamwe n’abandi bashyitsi barimo n’intumwa z’ibihugu bitandukanye.
Kenya imaze iminsi irimo kunyura mu bibazo by’ubukungu, imibereho ihenze n’izamuka ry'imisoro.