Hezbollah Yashyizeho Umuyobozi Mukuru Mushya

Naim Qassem umuyobozi mushya wa Hezbollah.

Hezbollah yashyizeho umuyobozi mukuru mushya ejo ku wa kabiri. Yitwa Naim Qassem. Yatangaje ko yifuza agahenge mu ntambara barimo na Isiraheli.

Naim Qassem afite imyaka 71 y’amavuko. Mu 1991, uwari umukuru wa Hezbollah, Abbas al-Musawi, yamugize umwungirije. Muzawi amaze kwicwa na Isiraheli mu 1992, Qassem yagumye mu mwanya we, Hassan Nasrallah asimbuye Musawi. Nasrallah nawe yishwe na Isiraheli kw’itariki ya 27 y’ukwezi gushize. Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli, Yoav Gallant, yahize atangaza ko Qassem nawe atazamara kabiri.

Uyu munsi, Qassem yatangaje ko “Isiraheli ihagaritse intambara nabo babyemera.” Yasobanuye ariko ko “nta mushinga wabyo n’umwe barabona ngo bawuganireho.”

Nyamara rero, intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika bagiye kuba abahuza babirimo. Bamaze gutanga igitekerezo cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60.

Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kivuga ko ayo mezi abiri yaba umwanya wo gutunganya uburyo bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro 1701 Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi yemeje mu 2006. Uteganya ko nta ntwaro, usibye iziri mu maboko ya leta ya Libani, zigomba kuba mu gice cy’amajyepfo ya Libani hahana imbibi na Isiraheli. (AFP, Reuters, AP