Mu gihe abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ko inama y’ibihugu bya BRICS yabereye i Kazan mu Burusiya idashobora kubyara amahari mu bihugu bifite imbaraga kw’isi, ababikurikiranira hafi bo bemeza ko ibihugu bya BRICS birimo gusuzuma ibibazo bishobora gutuma byigobotora guhora mu kwaha kw’ibihugu by’i Burayi na Amerika ya ruguru.
Bimwe muri ibyo bibazo basuzuma harimo uburyo bushya bwo kwishyura ibicuruzwa na serivisi batagombye gukoresha amadolari ya Amerika, ahubwo bagakoresha ifaranga rya BRICS, gakabamo kandi no gushaka inzego zo kuguzanya no guhererekanya amafaranga zasimbura izashyizweho n’ibihugu by’i Burayi na Amerika nk’Ikigega Mpuzamahanga cya Fonds Monétaire International.
Ibihugu by’Ubushinwa, Uburusiya, na Irani – byazahajwe n’ibihano byo mu rwego rw’ubucuruzi Leta Zunze Ubumwe zabifatiye, nibyo byafashe iyambere ku gushyigikira intego za BRICS n’ukwigobotora ibyo bo bita ibihano binyuranyije n’amategeko.
Ministri w’Intebe w’u Buhindi Narendra Modi nawe yagaragaje ko ashyigikiye izo ntego, ati: ”Dushyigikiye ibikorwa byose bigamije kongera ubutwererane mu by’imalu hagati y’ibihugu bya BRICS. Gukora ubucuruzi hakoreshejwe amafaranga ya buri gihugu no kworoherezanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi bizongera ubutwererane mu by’ubukungu”.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya Vyachaslav Volodin, mu nyandiko yashize ahagaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram inama ya BRICS ishigaje iminsi ibiri ngo itangire, yavuze ko gahunda zihutirwa z’ibihugu bya BRICS zigaragaza ko ibihugu bikize byo mu Burayi na Amerika inyungu zabyo zitandukanye n’inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Yungamo ati: “Iminsi y’ubwikanyize bw’ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika icyuye igihe. Ibihugu bihitamo inzira y’ubutwererane burangwa n’ubwumvikane no gushaka inyungu z’abaturage babyo, ntabwo aba ari ukugirango binezeze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abidishyi bazo.”
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ntibibareba
Ariko Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Karine Jean-Pierre we yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibihugu bya BRICS zitabibonamo abo zahiganwa nabo mu kugaragaza ingufu kw’isi. Ati twe ntabwo ariko tubibona.
Hagati aho Ministri w’Intebe w’Ubuhindi Narendra Modi na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping kuwa 3 bagiranye inama, yabo bwite itajyane n’ibya BRICS. Abenshi bakabona ko ibyo bihugu akenshi byakunze kurebana ay’ingwe umubano wabyo ushobora kuba utangiye gukonjoroka, ibyo bikaba byagira icyo bihindura ku busaranganye bw’ingufu z’ibihugu bikomeye kw’isi.
Mu gihe hari hasigaye iminsi ibiri ngo inama y’ibihugu bya BRICS itangire, abayobozi b’u Buhindi n’u Bushinwa bemeranyije ko bagiye gukemura ikibazo kibabangamira cyane cy’abasirikare b’ibihugu byombi bacungera ibirometero by’umupaka w’ibihugu byombi.
Bagitangira ibiganiro, Ministriti w’Intebe w’u Buhindi Narendra Modi yagaraje ko yishimiye icyemezo cyo guhosha ubushyamirane ku mupakaka w’ibihugu byombi bumaze imyaka 4 yose. Maze abwira Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ko kugarura amahoro n’umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi bigomba kuba kw’isonga rya za gahunda z’ibyo bihugu, undi amusubiza ko ibyo bifitiye inyungu ibihugu byombi.
Abasesengura ibya politiki baribaza icyatumye u Buhindi bushaka kwiyegereza u Bushinwa, kandi bufitanye ubutwererane bwa hafi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bugamije gukumira ingufu z’u Bushinwa mu karere. Ubwo butwererane mu rwego rw’umutekano burimo imyitozo ya gisirikare, icyo ngo kikaba gitera u Bushinwa umujinya. Buhuriweho n’ Ubuyapani, Ubuhindi, Ostraliya, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’inyanja y’Ubuhindi na Pasifike.
Abasesengura iyo mibanire, bemeza ko icyo u Buhindi bukeneye ari ikibufasha gukumira u Bushinwa mu karere k’imisozi ya Himalaya, ndetse ahubwo agateramujinya ku Buhindi nuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongereye ubucuti bwazo na Pakistani. Ikindi kandi ngo ni uko u Buhindi bwizeraga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabushyigikira mu rwego rwo kuzamura inganda, ngo amaso akaba yaraheze mu kirere. Abo basesenguzi bati ntibyatangaza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umubano w’u Buhindi n’u Bushinwa uramutse uhindutse.