Koreya y'Epfo Ishobora Guha Ukraine Intwaro

Prezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky na mugenzi we wa Koreya y'Epfo Yoon Suk Yeol

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru yageze mu Burusiya kuri uyu wa kabiri mu biganiro bibaye mu gihe intambara iki gihugu kirwana na Ukraine yafashe indi ntera. Ni nyuma kandi y’uko Koreya y’Epfo n’umuryango wa OTAN bitangarije ko ingabo za Koreya ya Ruguru vuba aha zishobora kuzaba zatangiye gufasha iz’Uburusiya.

Umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’Uburayi n’Amerika ejo kuwa mbere watangaje ko ingabo za Koreya ya Ruguru zibarirwa mu bihumbi zarimo zegera ahabera isibaniro ry’intambara.

Ibi byatunguye Ukraine ivuga ko ibihano mu rwego rw’ubukungu kuri ibyo bihugu bidahagije ahubwo ko ikeneye izindi ntwaro n’izindi gahunda zo ku rwego mpuzamahanga byayifasha gukumira ingabo za Koreya ya Ruguru.

Koreya y’Epfo, iryamiye amajanja kuva igihe yarwanaga n’iya ruguru mu 1950-1953, yamaganye uwo musanzu ku Burusiya. Bamwe mu bategetsi bayo bahangayikishijwe n’uko Uburusiya na bwo bushobora kuzashyigikira umwanzi wabo.

Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuganye na perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, kuri uyu wa kabiri amubwira ko Koreya ya ruguru ihinduye isura y’iyi ntambara.

Koreya y’Epfo yavuze ko ishobora gutangira guha intwaro Ukraine niba ingabo za Koreya ya Ruguru ziyemeje gushyigikira Uburusiya. Amerika yo yatangaje ko itazongera gushyiraho amabwiriza mashya arebana n’uko intwaro iha Ukraine zigomba gukoreshwa, niba Koreya ya ruguru yinjiye muri iyi ntambara.