IOM: Abateshejwe Izabo muri Sudani Bageze ku Miriyoni 14

Umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), Amy Pope, kuri uyu wa kabiri watangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 14 bahunze ingo zabo muri Sudani.

Aba barimo abatataniye imbere mu gihugu bagera kuri miliyoni 11 n’abambutse imipaka bahungira mu bindi bihugu bagera kuti miliyoni 3.1. Kuva mu kwezi gushize abagera ku 200 000 bamaze guhunga.

Yavuze ko uyu mubare rusange urimo uw’abvanywe mu byabo mbere y’intambara y’imbere mu gihugu yatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize.