Bamwe mu bakinnyi basiganwa ku magare mu Rwanda barinubira ko umubare w’amarushanwa wagabanutse bikagira ingaruka no ku mibereho yabo ya buri munsi kuko ubukene bubamereye nabi. Umunyamakuru Jean Claude Munyandinda yakurikiye iki kibazo.
Your browser doesn’t support HTML5
Mu ijwi ry’umwe muri bo Moïse Mugisha ukinira ikipe y’igihugu Team Rwanda humvikanamo ishavu ry’uko nta marushanwa bakibona, ari na yo ntandaro yo gusubira inyuma k’urwego rwabo rw’imikinire ndetse n’ubuzima babayeho bukarushaho kuzamba.
Uyu musore ukomoka mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda aranenga kuba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda muri iki gihe nta cyo bwakoze ngo ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo ishobore kwitabira Shampiyona y’Isi iheruka kubera i Zurich mu Busuwisi mu kwezi gushize kwa cyenda.
Mu gihe hasigaye igihe kitageze ku mwaka ngo Shampiyona y’Isi y’Umukino wo Gusiganwa ku magare ibere mu Rwanda, nta kimenyetso na kimwe k’integuza kigaragaza ko iryo rushanwa ririmo kwitegurwa. Isiganwa Tour du Rwanda rya 2025 na ryo nta kanunu k’imyiteguro kuko birinze bigera magingo aya inzira rizanyuramo zitaratangazwa, nyamara byarajyaga bikorwa mu kwezi kwa munani. Moise Mugisha wigeze kwegukana isiganwa ryitiriwe Chantal Biya muri Kameruni mu mwaka wa 2021, asanga ubuyobozi bwa FERWACY muri iki gihe budasobanukiwe neza imiyoborere y’umukino wo gusiganwa ku magare.
Mugisha ufite agahigo ko kuba ari we mukinnyi w’Umunyarwanda wenyine umaze kwegukana agace kamwe k’isiganwa Tour du Rwanda nyuma y’uko rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku gipimo cya 2.1, ababajwe n’ubuzima bushaririye mugenzi we Jean Bosco Nsengimana abayemo muri iyi minsi usigaye atunzwe no gutunda amatafari.
Ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2019, ni bwo abari bagize komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda yari iyobowe na Aimable Bayingana beguye ku mirimo yabo. Iyi komite yasimbuwe n’iyari iyobowe na Abdallah Murenzi, benshi bavuga ko ari yo yabaye nyirabayazana yo gusubira inyuma k’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ahanini biturutse ku makimbirane iyi komite yagiranye n’abari abaterankunga bakuru b’uyu mukino. Abdallah Murenzi na we yaje kwegura ku buyobozi bwa FERWACY ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa munani umwaka wa 2023. Muri icyo gihe Murenzi yakurikiranywe n’ubutabera adafunze, akekwaho kuba ikitso mu ku cyaha cy’itonesha cyahamye Benoit Munyankindi, wari Umunyamabanga Mukuru muri iryo shyirahamwe.
Ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2023 hatowe komite nyobozi nshya iyobowe na Samson Ndayishimiye. Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, mbere y’uko yiyamamariza uyu mwanya, nta gikorwa na kimwe kirebana n’umukino wo gusiganwa ku magare yari yarigeze agaragaramo. Ibi ni byo bituma hari bamwe mu bakunzi b’uyu mukino mu Rwanda bavuga ko ari yo mpamvu iyi siporo yari imaze gukundwa na benshi mu Rwanda irimo kurushaho kugenda kigongogongo