Ibiganiro byo Gushaka Agahenge mu Ntambara yo muri Gaza Bizabera muri Katari

Umuyobozi wa CIA, William Burns, ni we uzahagararira Amerika muri iyo mishyikirano y'i Doha muri Katari

Ibiro bya minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko intumwa zabo zizaba ziyobowe na David Barnea, umuyobozi mukuru wa Mossad, ikigo cy’ubutasi bw’inyuma hanze y’igihugu mu mahanga.

Bazahurirayo n’abahuza, ari bo Katari nyine, Misiri na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Intunwa z’Amerika zizaba ziyobowe na William Burns, umuyobozi mukuru wa CIA, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu mahanga. Ku ruhande rwa Hamas ntibaratangaza abazayihagararira. Imishyikirano ya nyuma yaherukaga mu kwezi kwa munani gushize, ariko ntacyo yagezeho.

Dipolomasi ntihagarariye ku nama y’i Doha. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, nawe yari mu murwa mukuru wa Katari kuri uyu wa kane, mu rwego rw’urugendo rwa 11 mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe cy’umwaka umwe. Ni ho yatangarije imfashanyo y’inyongera yo kugoboka abari mu kaga muri aya magambo.

“Uyu munsi, dutangaje inkunga y’inyongera y’amadolari miliyoni 135 yo guha amazi meza, isuku, n’ubuvuzi abanya Palestina muri Gaza, muri Sisijorudaniya, no mu karere. Bityo, kuva kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi k’umwaka ushize, imfashanyo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika irengeje amadolari miliyari imwe na miliyoni 200.”

Ubufaransa nabwo bwakoresheje inama mpuzamahanga i Paris kuri uyu wa kane. Abayirimo batangaje ko bagiye gutanga amadolari milyoni 800 yo kugoboka abaturage ba Libani.

Mu rwego rwa dipolomasi kandi, abayobozi ba Katari n’aba Misiri barimo barahura n’aba Hamas muri iyi minsi. Naho Perezida Mahmud Abbas wa Palestina, kuri uyu kane, yakiriwe na mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Poutine, ku ruhande rw’inama ya BRICS mu mujyi wa Kazan, mu majyepfo y’Uburusiya. Kuri uyu wa gatatu, Perezida Poutine yari yakiriye intumwa zo mu rwego rwa hejuru za Hamas, ziyobowe na Musa Abu Marzuk, umwe mu bagize biro politiki y’uwo mutwe. (AFP, Reuters, AP, VOA)