Umunyamakuru Martin Mateso Yatabarutse ku Myaka 70

Umunyamakuru w’umunyarwanda Martin Mateso wabaga mu gihugu cy’Ubufaransa yitabye kuri iki cyumweru tariki ya 20 ukwakira 2024. Yari afite imyaka 70. Yari mu Rwanda aho yageze ku wa gatanu agiye kuhakorera ibirori by’isabukuru y’imyaka 70.

Martin Mateso yari atuye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze ku itaruki ya 12 z’ukwezi kwa kane 1994. Yahakomereje umurimo we w’ubunyamakuru kuri Television TV5 Monde. Yamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umunyamakuru w'umunyamwuga kandi w'inyangamugayo akora kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo by’U Rwanda.

Venuste Nshimiyimana w'Ijwi ry'Amerika yavuganye n’umunyamakuru wakoranye na Mateso, Ally Yussuf Mugenzi wahoze ari akora kuri BBC, ari I Londres mu Bwongereza, amubwira bimwe mu byaranze ubuzima bwe.

Your browser doesn’t support HTML5

Mugenzi Ally Yussuf ati: Yari intwari Mateso.mp3