Ibihugu by'Uburayi Byamaganye Isirayeli Yarashe ku Ingabo Byahaye ONU muri Libani

Ingabo za ONU ziri muri Libani

Ibihugu by’Ubulayi bifite abasirikare muri FINUL, Ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, bivuga ko bigiye gushyira igitutu cyo mu rwego rwo hejuru kuri Isiraheli.

Ibi biraturuka ku bitero bya Isiraheli ku birindiro bya FINUL bigenda byiyongera. Kuva Isiraheli itangiye urugamba rwo ku butaka kuri Hezbollah, kw’itariki yambere y’uku kwezi, imaze gukomeretsa abasirikare b’amahoro ba ONU batanu. Ibimodoka by’intambara byayo bibiri bitamenwa n’amasasu kandi byinjiye mu kigo kimwe cya FINUL, bigenda bishwanyaguza ibyo bisanze mu nzira byose.

Kuri uyu wa gatatu, Ubutaliyani n’Ubufaransa bakoresheje ku buhanga bw’amashusho inama ya minisitiri b’ingabo b’ibihugu 16 by’Ubulayi bifite abasirikare muri FINUL. Bamaganye bivuye inyuma ibitero bya Isiriheli ku ngabo zabo. Bafashe kandi icyemezo cyo kotsa Isiraheli igitutu gikomeye mu nzego za politiki na dipolomasi kugirango ibihagarike.

Ku rundi ruhande, batangaje ko Hezbollah idafite uburenganzira bwo kwikingiriza ibirindiro bya FINUL. Ariko bavuze ko batazakura abasirikare babo muri FINUL.

Hagati aho, minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, umutegarugoli Giorgia Meloni, azajya i Beirut, umurwa mukuru wa Libani, ejobundi ku wa gatanu.

FINUL yashinzwen’Umuryango w’Abibumbye mu 1978. Ifite abakozi 10.541, barimo abasirikare 9.532 bakomoka mu bihugu birenga 40. Muri byo 16 ni iby’Uburayi: Ubufaransa, Ubutaliyani, Esipanye, Otrishiya, Korowasiya, Finlande, Ubugereki, Irelande, Letoniya, Ubuholandi, Polonye, Ubudage, Esitoniya, Hongiriya, Malte na Chypre. (AFP, Reuters)