Ubumwe bw'Uburayi n'Ibihugu by'Abarabu Bazaganira ku Buhahirane

Abakuru b’ibihugu bitandatu by’Umuryango w’Ubutwererane mu Kigobe cy’Abarabu bazagirana inama ya mbere ejo ku wa gatatu na bagenzi babo 27 b’Umuryango w’Uburayi bwunze ubumwe ku cyicaro gikuru cyayo i Buruseli mu Bubiligi.

Ibi bihugu bitandatu ni Bahereni, Koweti, Omani, Katari, Arabiya Sawudite na Emira z’Abarabu ziyunze. Byose bitegekwa n’abami. Bikize kuri peteroli na gaze, kandi biri ku mwanya wa kabiri mu buhahirane n’Uburayi.

Ni yo mpamvu kuri gahunda y’inama harimo iby’ubuhahirane, iby’ingufu nka gaze na peteroli, n’iby’imihindukire y’ibihe.

Umuryango w’Uburayi utangaza ko ikibazo gisumba ibindi ari icy’intambara yo muri Gaza hagati ya Isiraheli na Hamas, no muri Libani hagati ya Isiraheli na Hezbollah. Bose bafite impungenge ko ishobora gutwika akarere kose. Bazarebera hamwe icyo bakora kugirango amazi atarenga inkombe.

Ibihugu by’Ikigobe cy’Abarabu bisanzwe ari inshuti z’uburengerazuba bw’isi. Nyamara mu bihe bya vuba, byatangiye kwiyegereza cyane Irani, yashinze imitwe

ya Hamas, Hezbollah, n’Abahuti bo muri Yemeni, kandi nayo ubwayo irasana na Isiraheli. (AFP)