Rwanda: Umunyamategeko Mathias Barton Matimbano Yarazimiye

Mathias Matimbano 2

Mu Rwanda, umuryango w’umunyamategeko Barton Mathias Matimbano uhangayikishijwe no kuba ugiye kumara icyumweru utazi irengero rye. Uvuga ko yabuze kuwa Kane w’icyumweru gishize ubwo yari agiye kuburanira umuturage wo mu karere ka Kirehe.

Umunyamategeko Matimbano atuye mu mudugudu wa Kinyana, akagari ka Nunga, umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu bice bihana imbibe n’ akarere ka Bugesera ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yaburanye n’imodoka ye asanzwe agendamo mu kazi.

Aganira n’Ijwi ry’Amerika ku murongo wa Telefone ngendanwa, Madamu Anuwarita Musabyemariya, umugore w’umunyamategeko Barton Mathias Matimbano yavuze ko agiye kumara icyumweru atazi irengero rye.

Avuga ko Matimbano yavuye mu rugo mu rukerera rwo kuwa Kane yerekeza mu karere ka Kirehe aho yagombaga kunganira umuturage mu nkiko nk’uko asanzwe akora uwo murimo. Gusa akavuga ko mu makuru yahawe yamenye ko umugabo we atigeze agera ku rukiko rw’ibanze rwa Kirehe.

Kugeza ubu Musabyemariya akavuga ko kuba atazi irengero ry’umugabo we birushaho kumuhangayikisha.

Hari Amabaruwa atatu Ijwi ry’Amerika ifiteho kopi bigaragara ko Musabyemariya yandikiye inzego zitandukanye azimenyesha ko umugabo we yaburiwe irengero kandi akazisaba kumufasha kumenya aho yaba aherereye.

Ku isonga hari ibaruwa y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, iy’Urwego rwa polisi y’u Rwanda ndetse n’indi baruwa y’urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko umunyamategeko Matimbano abarizwamo.

Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, abavugira izi nzego bose nta n’umwe witabye telefone y’Ijwi ry’Amerika. Abavugizi b’izi nzego ntibanasubije ubutumwa bugufi twaboherereje kuri iki kibazo mu gihe twabandikiye tubamenyesha ko bagitangaho umucyo. Hagize icyo badutangariza twazakigezaho abakunzi bacu ku Ijwi ry’Amerika.

Umunyamategeko Matimbano yaherukaga kuburana urubanza rw’abagabo babiri bari bafungiwe mu nzererezi mu kigo cya Gikondo ahazwi nko “Kwa Kabuga mu mujyi wa Kigali.” Muri urwo rubanza , urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 07 z’uku kwezi rwanzuye ko CIP Verdique Mutsinzi ukuriye kwa Kabuga yafunze abacuruzi babiri Joel Twagirayezu na mugenzi we Aloys Nshimiyimana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yaciye CIP Mutsinzi miliyoni 20 z’amafaranga agomba kwishyura abo bagabo nk’indishyi z’akababaro; naho igifungo cy’iminsi 24 yamaze abafunze binyuranyije n’amategeko n’ihazabu y’ibihumbi 100 abisubikirwa mu mezi atatu.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, umunsi umwe mbere y’uko umunyamategeko Barton Mathias Matimbano aburirwa irengero, Ijwi ry’Amerika yari yavuganye na we ku migendekere y’urwo rubanza.

Mbere y’uko aburirwa irengero kandi, Matimbano yari yatubwiye ko bagenzi be b’abanyamategeko bari babanje kumuca intege bamubuza kujya kuburana urubanza bafata nka nyirabayazana wo kuba yaraburiwe irengero. Akavuga ko bamubwira ko uru rubanza yatsinzemo ukurikiye ikigo cyo “Kwa Kabuga” i Gikondo rushobora kuzamugiraho ingaruka.

Akavuga ko bamubwiraga ko ikigo cyo kwa Kabuga I Gikondo bagifata nka “Ndakorwaho” kuko imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ihora igikora ho amaraporo menshi agaragaza ibikorwa by’iyicarubozo bikivugwamo, no gufunga abantu ku maherere ariko ubutegetsi bukayamaganira kure.

Bamwe muri abo banyamategeko batifuje kumvikana bakimara kumva ko mugenzi wabo yaburiwe irengero bahise bongera gukeka ko yaba yarazize urubanza aheruka gutsindamo ukuriye kwa Kabuga. Banze kugira icyo batangariza Ijwi ry’Amerika ku mpamvu z’umutekano wabo.

Umwe mu banyamategeko bagenzi be na we utifuje gushyira umwirondoro we ahagaragara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Matimbano yabuze kuwa Kane bigeze kuwa Gatanu nka saa sita z’amanywa telefone ye isubira ku murongo umwanya muto ariko bayihamagara ntihagire uyitaba.

Mu bihe bitandukanye hagenda humvikana abanyarwanda baba bavuga ko ababo baburiwe irengero ndetse n’ inzego zibishinzwe zikanzura ko zitazi aho baherereye.

Gusa hari abagiye baboneka barimo umunyamakuru Jean Paul Nkundineza waje gufungirwa ibindi byaha bakavuga ko babaga bafungiwe mu nzu z’imbohe zifungirwamo mu buryo bw’ibanga zizwi nka “Safe houses” mu rurimi rw’Icyongereza.

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Rwanda Mathias Matimbano Wunganira Abantu mu Mategeko Yaburiwe Irengero