Kenya: Urukiko Rukuru Rwanze Gutambamira Sena ku Kibazo cya Visi Perezida Gachagua

Muri Kenya. Urukiko rukuru rwateye utwatsi icyifuzo cya Visi-Perezida Rigathi Gachagua warusabaga kubuza Sena kwiga ikibazo cyo kumukura ku butegetsi.

Ku wa kabiri w’icyumeru gishize, Abadepite 281 kuri 44 batoye umwanzuro wo kwirukana Gachagua. Mu byo bamurega harimo ruswa, kunyereza umutongo wa leta, kubangamira imikorere ya guverinoma, no kubiba amacakubiri ashingiye ku moko.

Umwanzuro wagiye muri Sena. Visi Perezida Gachagua yituye urukiko kugirango rubihagarike, avuga ko Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko itamuhaye umwanya uhagije wo kwiregura. Usibye ko ahakana n’ibyo aregwa.

Yatsinzwe rero mu rukiko. Sena izaterana ejo ku wa gatatu n’ejobundi ku wa kane yige iyi dosiye. Sena igizwe n’intumwa za rubanda 68. Hakenewe amajwi 45 yo kwemeza ko Gachagua yirukanwa ku mwanya wa visi perezida cyangwa ko agumaho.

Hagati aho, perezida w’urukiko rw’ikirenga, umutegarugoli Martha Koome, yashyizeho inteko y’abacamanza batatu bagomba kwiga niba ibirimo biba kuri Visi-Perezida wa Repubulika binyuranyije n’itegeko nshinga. (Reuters, AFP, AP)