Umwuka Mubi Wongeye Gututumba Hagati ya Tayiwani n'Ubushinwa

Perezida wa Tayiwani Lai Ching-te avuga ko igihugu cye cyigenga

Inzego z’ubutegetsi muri Tayiwani zatangaje ko ubwato butwaye indege z’Ubushinwa bwarimo kwerekeza mu majyepfo y’icyo kirwa kuri iki cyumweru.

Ni mu gihe igisirikare cy’Ubushinwa cyasohoye videwo ivuga ko bwiteguye intambara.

Muri Tayiwani hari impungenge ko Ubushinwa bushobora gutangira ubushotoranyi bugamije intambara.

Ubushinwa bufata Tayiwani nk’igice cyabwo ntibujya imbizi na Perezida Lai Ching-te wa Tayiwani udakozwa icyo gitekerezo, ahubwo akaba umwe mu bari ku isonga ry’ababona icyo kirwa nk’igihugu cyigenga.

Mu cyumweru gishize Lai Ching-te yavuze ko Ubushinwa nta burenganzira bufite bwo guhagararira Tayiwani, cyakora yongeraho ko bashobora gufatanya guhangana n’ibibazo bihangayikishije isi, nk’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ijambo ryafashe impande zombi rigaragaza ubwigenge n’ubusugire bw’icyo kirwa ariko rinerekana ko inzira y’ubufatanye ifunguye. Ariko ryarakaje Ubushinwa.

Ministeri y’ingabo ya Tayiwani yatangaje ko ingabo z’Ubushinwa zirwanira mu mazi zirangajwe imbere n’ubwato Liaoning, zinjiye mu mazi ari hafi y’umuwigimbakirwa wa Bashi uhuza amajyepfo y’Ubushinwa na Pasifika igatandukanya Tayiwani na Filipine. Yavuze ko zitagura kwinjira mu burengerazuba bwa Pasifika.