Umukuru w'Ingabo za RSF Arashinja Misiri Kurasa ku Ngabo ze

Muri Sudani, umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, ejo kuwa gatatu yashinje igihugu cya Misiri kuba cyaragize uruhare mu bitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe. Yabivuze muri videwo yafashwe kuri uyu wa gatatu.

Dagalo yanashinje Misiri gutanga imyitozo ya gisirikare no guha za drone abasilikare ba Sudani mu gihe iki gihugu gikomeje kwibasirwa n’intambara hagati z’izi ngabo na RSF.

Hagati aha kandi, uyu muyobozi wa RSF, uzwi kw’izina rya Hemedti, arahamagarira abasirikare bose kujya ku birindiro byabo. (Reuters)