Afurika y'Epfo: Umugabo Ukekwaho Kwica Abavandimwe be 18 Yatawe muri Yombi

Hamwe mu haguye abavandimwe ba Siphosoxolo Myekethe

Urukiko muri Afrika y’epfo rwakiriye ibirego ubushinjacyaha buregamo umugabo Siphosoxolo Myekethe ibyaha by’ubwicanyi yakoreye abavandimwe be 18 mu majyepfo y’igihugu.

Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu buvuga ko ubwo bwicanyi Myeketh w’imyaka 45 yabukoreye ku mudugudu w’iwabo mu karere ka Lusikisiki mu ntara ya Eastern Cape akoresheje imbunda ya AK 47 yari atunze atabifitiye uburenganzira.

Ubushinjacyaha buvuga ko yafashwe ku mugoroba wo kuwa mbere iwe mu rugo.

Myekethe yigeze na none gufungwa aregwa ubwicanyi nyuma azagutoroka gereza. Ubu bwicanyi bw’abavandimwe be yabukoze tariki ya 28 y’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Polisi yamutaye muri yombi ivuga ko kugeza ubu itaramenya impamvu yatumye ahekura umuryango we. Yabishe ubwo bari bateraniye mu muhango gakondo, wari uhuje umuryango.

Abapfuye bari bafite imyaka iri hagati ya 14 kugera kuri 64. Cumi na batanu muri bo bari abagore. Benshi yabishe abarashe mu mutwe.