Muri Mozambike Bari mu Matora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite

umuturage wa mozambike aje gushyira ikarita y'itora mu gasanduku

Abanyamozambike bagejeje imyaka yo gutora mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.

Ni amatora byitezwe ko atsindwa n’ishyaka Frelimo rimaze imyaka 49 ku butegetsi.

Abaye mu gihe mu gihugu havugwa umwuka wa politike utameze neza, umutekano muke uterwa n’intagondwa za kiyisilamu mu mujyaruguru y’igihugu n’ubukene mu baturage.

Prezida Filepe Nyusi w’imyaka 65 ushoje manda ze ebyiri, yari mu ba mbere batoye, dore ko yari yageze ku biro by’itiro saa moya za mu gitondo.

Avugana n’itangazamakuru yahamagariye Abanyamozambike gutora mu ituze no mu bwisanzure, abasaba kwirinda gutangaza ibyavuye mu matora igihe kitaragera.

Mu 2023, ubwo habaga amatora ku nzego zibanze n’imijyi, havutse akaduruvayo kaguyemo abantu, gatewe n’abaturage bigaragambije bamagana ibyavuye mu matora. Icyo gihe bavugaga ko ayo matora yarimo uburiganya no kwiba amajwi.

Biteganijwe ko ibyavuye mu matora yo kuri uyu wa gatatu bizamenyekana mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Umukandida wa Frelimo Daniel Chapo, w’imyaka 47 nawe yasabye abaturage gutora mu ituze. Uwo bahanganye cyane kuri uwo mwanya ni Ossufo Momade w’imyaka 63, wo mu ishyaka Renamo ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aba uko ari babiri bari ku isonga, bahanganye n’abandi barimo Venancio Mondlane, ukunzwe cyane n’urubyiruko na Lutero Simango, umukandida utarya umunwa mu kunenga ubutegetsi bw’ishyaka Frelimo, abwita ubutegetsi bwuzuyemo abajura.

Nubwo abasesenguzi bagaragaza ko ntakizahinduka mu mitegekere, abaturage bo bavuga ko bakeneye impinduka zituma abanyapolitike bita ku bibazo byugarije abaturage birimo ubukene bukabije.

Imibare ya Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, BAD, igaragaza ko 74 ku ijana by’Abanyamozambike babayeho mu bukene bukabije.