Amerika Yafatiye Ibihano Abategetsi b'Umutwe wa RSF Urwanya Leta ya Sudani

Jenerali Hamdan Daglo uyoboye umutwe wa RSF wigometse ku butegetsi muri Sudani

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yafatiye ibihano Algoney Hamdan Daglo Musa, umwe mu bayobozi b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), urwanya ubutegetsi muri Sudani.

Algoney Hamdan Daglo Musa, ni we ushinzwe ibikorwa byo kugura ibikoresho bya gisirikari muri uyu mutwe, akaba murumuna wa Jenerali Mohammed Hamdan Daglo uyobora RSF.

Amerika iramushinja kugura intwaro mu buryo butemewe n’amategeko zigakoreshwa mu kwica no gukura mu byabo ibihumbi by’Abanyasudani.

Matthew Miller, uvugira ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko uwo muyobozi yafatiwe ibihano kubera uruhare yagize mu bikorwa bya RSF byo gushaka intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byatumye ibikorwa bya RSF bikomeje muri Sudani.

Miller akomeza avuga ko ibikorwa by’uwo mutegetsi muri Sudani byatumye umutwe wa RSF ugira ingufu za gisirikari zatumye ukora ibyaha byinshi byibasira abasivili, ibyaha by’intambara no gutsemba ubwoko. Amerika ivuga ko yafatiriye imitungo yose ifitanye isano n’uwo mutegetsi.

Intambara yo muri Sudani yatangiriye mu murwa mukuru Khartoum mu kwezi kwa kane umwaka ushize hagati y’ingabo z’igihugu, ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe witwara gisirikare witwa RSF, Rapid Support Forces, wa Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, bakunze kwita Hemedti.

Imirwano yaje gukwirakwira no mu zindi ntara z’igihugu.