Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri yatangaje ko asubitse urugendo yagombaga kugirira mu Budage no muri Angola kugirango abashe gukurikiranira hafi ibya serwakira Milton ifite umuvuduko udasanzwe iri hafi kwibasira ibice by’amajepfo y’Amerika.
Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Prezidansi y’Amerika, Karine Jean-Pierre, rivuga ko perezida yafashe iki cyemezo amaze kumenya ingufu n’ubukana bya serwakira Milton.
Ibi biratuma abasha gukurikiranira hafi iby’iyi serwakira no guhuza ibikorwa by’ubutabazi bikenewe byo gufasha abaza kugirwaho ingaruka n’iyi serwakira bivugwa ko iza kwibasira cyane leta ya Florida.
Iyi serwakira ibaye iya kabiri yibasiye Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’indi yiswe Helene nayo yibasiye leta nyinshi zo mu majyepfo y'igihugu. Iyi Helene imaze guhitana abantu barenga 230.
Abahanga mu by’iteganyagihe baravuga ko serwakira Milton ivanze n’imvura, n’imiyaga ifite inkubiri y’umuvuduko wa kilometero 233 mw’isaha. Byitezwe ko igera muri Leta ya Florida ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.
Byari biteganijwe ko Perezida Biden ahagaruka muri Amerika kuwa kane w’iki cyumweru yerekeza mu Budage aho yagombaga guhura n’abategetsi batandukanye ku mugabane w’Uburayi mu rwego rwo gushakira Ukraine inkunga ya gisirikari. Yari kuva mu Budage yerekeza muri Angola, mu rugendo rwe rwa mbere ku mugabane w’Afrika nk’umukuru w’igihugu.