Umuyobozi wa ONU muri Kongo arashinja umutwe wa M23 gusahura umutungo kamere mu bice imaze kwigarurira mu burasirazuba bwa RDC. Umutwe wa M23 urabihakana.
Umuyobozi mukuru w’umuryango w’ababibumbye muri Kongo MONUSCO, madamu Bintou Keita yabitangaje mw’ijambo yagezaga ijambo ku nteko y’akanama gashinzwe umutekano kw’isi ONU mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu muyobozi yumvikanye ashimangira uburyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Kongo zatangije ibikorwa bitandukanye bigamije ibyo gufasha ingabo za Kongo kurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu gihugu
Kurikira inkuru yuzuye hano hepfo mu ijwi ry'umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera
Your browser doesn’t support HTML5