Abimukira 12 Bapfuye Bagerageza Kwambuka Mediterani

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere, uvuga ko abimukira benshi bari mu bwato, bari Abanyatuniziya n'Abanyamaroke babiri.

Abantu 12 bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza ku mugabane w’Uburayi.

Abo bapfuye barimo impinja eshatu. Abandi bantu 10 baburiwe irengero, nyuma y’uko ubwato barimo burohamye ku nkombe za Tuniziya, i Djerba. Abashinzwe umutekano ku nkombe, barokoye abantu 29 bari mu bwato bwari bupakiye, bwarengeje urugero.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere, uvuga ko abimukira benshi bari mu bwato, bari Abanyatuniziya n'Abanyamaroke babiri.

Tuniziya irimo guhura n’ikibazo cy’abimukira kitigeze kibaho, kandi ubu yasimbuye Libiya, nk’inzira nyabagendwa, haba ku banyatuniziya cyangwa ku bandi bantu baturuka ahandi muri Afurika, bajya gushakisha ubuzima bwarushaho kuba bwiza mu Burayi.