Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yasabye ko intambara zo mu Burasirasuba bwo hagati zahagarara amahoro akaboneka muri ako karere. Ibi Perezida Biden yabigarutseho mu ijambo rye rya nyuma yaraye agejeje ku nteko rusange ya LONI nk’umukuru w’Amerika.
Nyamara abasesenguzi bo barasanga ibyasabwe na Perezida w’Amerika bitazagerwaho vuba aha.
Agaruka ku ntambara ikomeje gufata indi ntera hagati y’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani n’igihugu cya Isiraheli, Perezida w’Amerika yahamagariye ko aya makimbiranye yakemurwa mu nzira za dipolomasi. Perezida Biden aha yagize ati:
“Intambara yeruye nta n’umwe ifitiye inyungu. Nubwo ibintu byamaze gufata intera, igisubizo kivuye mu nzira za dipolomasi kiracyashoboka. Ndetse, iyo ni nayo nzira rukumbi yazana umutekano urambye, abaturage bo mu bihugu byombi bagasubira mu ngo zabo ku mupaka mu mahoro. Kandi icyo ni cyo turimo guhihibikanira kugeraho.”
Mu gihe intambara ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas muri Gaza igiye kumara umwaka, Perezida Biden yahamagariye impande zombi “kuzuza ibisabwa” ngo amasezerano y’agahenge n’irekurwa ry’abatwawe bugwate yemejwe n’akanama ka LONI gashinzwe umutekano agerweho.
Ku muhate wa Ukraine wo guhangana n’ibitero by’Uburusiya ho, umukuru w’Amerika yahamagariye isi yose gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara y’ukubaho kwayo. Aha yagize ati: “Isi ubu ifite andi mahitamo yo gukora. Ese tuzakomeza gutanga ubufasha kuri Ukraine ngo ibashe gutsinda iyi ntambara no gusigasira ubwigenge bwayo? Cyangwa tuzabivamo duhe urwaho ibitero bishya hanyuma iki gihugu kirimbuke? Igisubizo cyanjye ndakizi. Ntidushobora kurambirwa. Ntidushobora kwirengagiza. Kandi ntituzahwema gufasha Ukraine – kugeza igeze ku mahoro nyayo kandi arambye nk’uko biteganywa n’amahame ya LONI.”
Ariko ijambo yavuze ku cyemezo cye cyo kutongera kwiyamamaza, niryo ryakirijwe amashyi menshi cyane mu bari muri iyi nteko rusange, barimo n’abategetsi ba za guverinoma n’ibihugu binyamuryango 193.
Aha Perezida Joe Biden yagize ati: “Nubwo nkunda akazi, ariko nkunda igihugu cyanjye kurushaho. Nanzuye ko nyuma y’imyaka 50 nkorera leta, ari cyo gihe ngo ubuyobozi bw’ikiragano gishya buteze igihugu indi ntambwe. Bategetsi bagenzi banjye, ntitukibagirwe ko hari iby’ingenzi gusumba kuguma ku butegetsi: ibyo ni abaturage bawe. Abaturage bawe ni bo b’ingenzi kurusha. Ntimukibagirwe ko tubereyeho gukorera abaturage; si ukwikorera”
Nyamara intumwa nyinshi z’ibihugu ntacyo zigeze zigaragaza kuri iri jambo rya Perezida Biden ryamaze iminota 25, cyane cyane iz’Ubushinwa n’Uburusiya, zitigeze zikoma amashyi ku ngingo n’imwe mu zo yavuzeho.
Umuhora wa Gaza ndetse n’icyoba cy’intambara itutumba mu karere ni byo byari ku isonga mu bihangayikishije Bwana Biden ubwo yasabaga abategetsi b’isi kugira icyo bakora. Nyamara aho Amerika ihagaze ku kibazo cya Gaza ntihajyanye n’uko abagize inteko rusange babibona.
Mu cyumweru gishize iyi nteko rusange yatoye ku bwiganze busesuye umwanzuro usaba Isiraheli kuva mu turere twa Palestina yigaruriye bitarenze amezi 12. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri mu bihugu 14 byatoye Oya kuri uyu mwanzuro.
Nyuma y’iri tora, Ambasaderi w’Amerika muri LONI Linda Thomas-Greenfield yavuze ko itora ry’Amerika rijyanye n’ukutemeranya kwayo n’ibyemezo “by’uruhande rumwe bitesha agaciro igitekerezo kiganisha ku gisubizo cya leta ebyiri.”
Icyakora kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru wa LONI Antonio Guterres we, mu ijambo rye yasabye ko “amahoro” aboneka muri Ukraine ndetse aburira ko ibintu birimo kugenda birushaho kuba bibi ku isi.
Bwana Guterres yagize ati: “Turabona iki gihe cyo kudahana hose mu isi: mu Burasirazuba bwo Hagati, rwagati mu Burayi, mu ihembe ry’Afurika no hirya yaho. Intambara muri Ukraine iraguka ku buryo nta kimenyetso cy’uko yahosha. Aha hose abasivili ni bo barimo kugerwaho cyane n’ingaruka, hamwe n’imfu zikomeza kwiyongera, imiryango irananiwe cyane. Ni cyo gihe ngo haboneke amahoro akwiye hagendewe ku mahame ya LONI, ku mategeko mpuzamahanga no ku myanzuro ya LONI.”
Perezida Biden mu ijambo nawe yagarutse kuri izi ntambara zose, hiyongereyeho n’iyo muri Sudani, asaba ko zahagarara.
Nyamara bamwe mu basesenguzi barasanga ibyo Perezida Biden yasabye biri kuye yo kugerwaho. Abo barimo na John Fortier, umushakashatsi mukuru mu kigo American Enterprise Institute. Uyu mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika yagize ati:
“Biraboneka neza rwose ko izi ntambara zizarama kandi zizakomeza na nyuma y’ubutegetsi bwe. Rero, kari akamo ko gukemura amakimbirane yagiye amubangamira we n’ubutegetsi bwe. Ariko ntabwo bisa n’aho iherezo ry’izi ntambara zombi [iya Ukraine n’iya Gaza] ari ikintu yageraho.”
Ikigaragara cyo ni kimwe: mu gihe intambara ya Isiraheli na Hamas igiye kumara umwaka, abajyanywe bunyago hafi 100 bivugwa ko bakiri muri za kasho za Hamas. Ibiro by’umukuru w’Amerika bivuga ko kubacyura i muhira ari ikintu bushyize imbere, bikanaba inkingi ya mwamba y’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli n’uyu mutwe Amerika ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Hashize amezi menshi, intumwa za Perezida Biden zikora ingendo z’ubudasiba mu bihugu bya Katari na Misiri ngo zirebe ko impande zombi zahuzwa. Ndetse hari amezi byobonekaga ko amasezerano yenda kugerwaho, ariko ibintu bikongera kuzamba.
Your browser doesn’t support HTML5