Abanyamaroke 152 Bashishikarizaga Abandi Kuva Mu Gihugu Batawe Muri Yombi

Ibice bibiri byigenga bya Esipanye, Ceuta na Melila, ku nkombe za Mediterane kuri Maroke, bihura n’ibibazo by’abimukira bagerageza kwambuka bajya ku mugabane w’Uburayi.     

Maroke yataye muri yombi abantu 152, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga gushishikariza rubanda kuva muri icyo gihugu ikivunge, bakimukira muri Esipanye, mu gace ka Ceuta..

Ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, bivuga ko mu minsi ishize, ababariwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko basibaniraga kujya mu mujyi wa Fnideq uherereye mu majyaruguru ya Maroke, uteganya n’uwa Ceuta, bashakisha uburyo bambuka bakajya mu Burayi.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko imbaraga abo basore bakoresheje, zaburijwemo n’abashinzwe umutekano benshi bitigeze bibaho muri uwo mujyi.

Ibice bibiri byigenga bya Esipanye, Ceuta na Melila, ku nkombe za Mediterane kuri Maroke, bisangiye umupaka w’ubutaka hagati y’Uburayi bwiyunze n’umugabane w’Afurika. Ibi bice bijya bihura n’ibibazo by’abimukira bagerageza kwambuka bajya ku mugabane w’Uburayi.

Imibare ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ivuga ko mu mezi umunani ya mbere uyu mwaka, Maroke yahagaritse abantu 45,015 mu bageragezaga kwimukira mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko