Isirayeli Yateye Ibirindiro Birindwi by'Umutwe wa Hezbollah muri Libani

Ingabo za Isirayeli kuri uyu wa kane zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro birindwi by’abarwanyi ba Hezbollah muri Libani. Zatangaje kandi itabwa muri yombi ry’umuturage wa Isirayeli ukekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Irani wo gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu.

Mw’itangazo bwasohoye, ubutegetsi buvuga ko uwatawe muri yombi ari umucuruzi ufite abantu akorana na bo muri Turukiya, kandi umaze kwitabira inama ebyiri muri Irani. Rivuga ko bamwe mu bari batezwe igico muri uwo mugambi harimo Ministri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Ministri w’Ingabo, Yoav Gallant. Iryo tangazo rivuga ko ukekwaho uruhare mu gucura uwo mugambi yatawe muri yombi mu kwezi gushize.

Uretse ibitero Isirayeli yagabye kuri Libani kuri uyu wa kane, ingabo za Irani zatangaje ko hari indege za gisirikare zo mu bwoko bwa “drones” zambutse zivuye muri Libani zigamije kugaba ibitero kuri Isirayeli. Ni nyuma y’uko uturadiyo Hezbollah yakoreshaga mu itumanaho duturika tugahitana abantu 32 abandi barenga 3000 bagakomereka kuwa Kabiri no kuwa Gatatu.

Ministri w’ingabo wa Isirayeli Yioav Gallant yatangaje ko yavuganye na mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, ku bibazo byo mu burasirazuba bwo hagati, no ku buryo Isirayeli yakumira ibitero by’abarwanyi ba Hezbollah.

Ministeri y’ingabo y’Amerika yatangaje ko ministri Lloyd Austin yongeye gushimangira ko Amerika ishyigikiye Isirayeli mu gihe ikomeje guhangana n’umutwe wa Hezbollah n’iyindi yo muri ako karere ishyigikiwe na Irani.