Muri Libani, ku nshuro ya kabiri mu minsi ibiri, ejo ku wa gatatu utundi turadiyo tw’itumanaho twaturikanye abandi bayoboke b’umutwe wa Hezbollah. Minisiteri y’ubuzima ya Libani ivuga ko abantu icyenda barapfuye. Abandi amagana barakometse.
Ku wa kabiri, bene ibi bitero bya mbere byahitanye abantu 12, bikomeretsa abandi 2,800.
Eyal Pinko, wahoze akorera inzego zo kuneka za Isiraheli, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko gutegura bene ibi bitero bifata igihe kirekire. Yagize ati:“Ibi ni ibikorwa by’ubutasi byateguwe neza mu gihe kirenga umwaka n’igice.”
Hezbollah yabujije abayoboke n’abasirikare bayo gukoresha telefone ngendanwa kugirango Isiraheli inanirwe kubafata amajwi no gukurikirana aho bari hose, izisimbuza utu turadiyo turimo duturikira icyarimwe.
Ivuga ko yatuguze na sosiyete yo muri Taiwan yitwa “Gold Apollo.” Ariko iyi yo yabihakanye ahubwo isobanura ko twakozwe n’indi sosiyete yitwa BAC yo mu gihugu cya Hongriya.
Hezbollah irega Isiraheli ko ari yo yaba ikora ibi bitero. Isiraheli yo kugeza ubu ntacyo ibivugaho. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika, inshuti magara ya Isiraheli, yemeza ko itazi ibyo ari byo, ariko ko irimo ibishakishaho amakuru. (VOA)