Prezida Faye Wa senegali Yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Prezida Bassirou Diomaye Faye

Prezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 11.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu, Prezida Faye yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije igihugu.

Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Izo mpinduka yifuza kenshi zagiye zihura n’imbogamizi zo kutagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.