Inzego z’ubutegetsi muri Isirayeli zatangaje ko abantu bayo batatu barasiwe ku mupaka wa Yorodani na Cisjordaniya.
Ingabo za Isirayeli zavuze ko umuntu witwaje intwaro kuri iki cyumweru yahagaze ku kiraro cya Allenby ku ruhande rwa Yorodani amisha urusasu ku ngabo za Isirayeli. Zivuga ko zahise simusubiza akahagwa ariko yari amaze guhitana abasivili batatu b’Abanyaisirayeli. Abatabazi bahageze mu ikubitiro batangaje ko abo bagabo bari mu myaka ya za 50.
Yorodani ntiyahise igira icyo ibivugaho ariko ibiro ntaramakuru bya leta Petra News Agency, byatangaje ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku byabaye. Iki gihugu cyagiranye amasezerano y’amahoro na Isirayeli mu mwaka wa 1994, ariko kinenga cyane imikorere yayo n’uburyo ifata Abanyepalestina.
Aho byabereye ku kiraro cya Allenby bakunze kwita ikiraro cy’umwami Hussein cyo ku ruzi rwa Yorodani hakunze kunyurwa n’Abanyesirayeli, Abanyepalestina na ba mukerarugendo.
Inzego z’ubutegetsi muri Isirayeli zatangaje ko icyo kiraro cyabaye gifunze kugeza igihe kitaramenyekana. Nyuma yaho gato, Isirayeli yatangaje ko ifunze imipaka ibiri y’ubutaka iyihuza na Yorodani, i Beit Shean mu majyaruguru na Eilat mu majyepfo
Ministri w’Intebe wa Isiraeli, Benjamin Netanyahu, yamaganye icyo gitero avuga ko gifitanye isano na Irani n’imitwe y’abarwanyi yihuje na yo harimo uwa Hamas mu ntara ya Gaza n’uwa Hezbollah muri Libani.
Hagati aho mu ntara ya Gaza ibisasu by’indege z’ingabo za Isirayeli byahitanye abantu batanu: abagore babiri abana babiri n’umukozi ushinzwe iby’umutekano.