Abadepite bo muri Ukraine baraye batoye Andriy Sybiga kuba ministri w’ububanyi n’amahanga mushya w’icyo gihugu. Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ari mu ivugurura rigamije guhindura abajyanama be bakuru.
Sybiga w’imyaka 49 yasimbuye Dymytro Kuleba wagize uruhare runini mu kumvisha ibihugu by’Uburayi n’Amerika gushigikira igihugu cye mu ntambara kirwana n’Uburusiya.
Sybiga uvuga Icyongereza n’ururimi rukoreshwa muri Polonye yari yungirije ministri w’ububanyi n’amahanga akaba yarigeze kuba ambasaderi muri Turukiya. Afatwa nk’umuntu wa hafi cyane kuri Andriy Yermak uyobora ibiro bya perezida kuruta uko Kuleba yari amumezeho.
N’ubwo Kuleba yari azwiho ubuhanga mu bijyanye na diplomasi, ikurwa rye kuri ako kazi ni kimwe mu byo perezida Zelenskyy arimo gukora mu rwego rwo gukaza politike ye y’ububanyi n’amahanga nkuko amakuru y’imbere mu gihugu abyemeza.
Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ministri Anthony Blinken yamuhamagaye kuri telefoni kumushimira ubucuti bari bafitanye kuva batangiye gukorana.
Gusa ibiro ntaramnakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko hari amakuru aturuka mu ishyaka rya Zelenskyy yemeza ko Kuleba atari akirebwa neza muri Prezidansi ya Ukraine.