Minisitiri w’intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez, yabonanye na perezida wa Senegali, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, mu rugendo ruzamugeza mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’iburengerazuba, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’abimukira barenga ku mategeko, bajya mu birwa bya Canaries bya Esipanye.
Abo bayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere amahirwe y'akazi k’igihe gito muri Esipanye ku bafite ubwenegihugu bwa Senegali. Sánchez yari muri Senegali kuwa gatatu no kuwa kane.
Sánchez yatangiriye uruzinduko rwe muri Moritaniya kuwa kabiri, aho yatangaje ko Esipanye izaha amahirwe y'akazi k’igihe gito muri Esipanye, abanyamoritaniya. Uyu muyobozi wa Esipanye yavuze ko amategeko agenga abimukira “akingira” ibihugu ubungukira mu bucuruzi butubahiriza amategeko cyangwa abimuka mu buryo butemewe, nk’uko yabivuze “mafiya n’abo bose babikoresha nk’urwitwazo rwo kubiba urwango no kwanga abanyamahanga muri sosiyete zacu”.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Esipanye, ivuga ko abantu barenga 22.000 bageze ku nkombe za Senegali guhera mu kwezi kwa mbere. Aba bakubye incuro zirenga ebyiri, umubare w’abahageze mu buryo butemewe, mu gihe kimwe mu mwaka ushize. (AP)